Penaliti yo mu mukino Man City yatsinzemo Shakhtar ibitego 6, ikomeje kwibazwaho

Ku wa 7 Ugushyingo 2018, Raheem Sterling yabaye umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru ukorewe ikosa n’ino rye bwite, hatanzwe penaliti mu buryo benshi bahamya ko habayeho uburangare bw’umusifuzi.

Mu gihe yari afite umupira yitegura gutsinda igitego ubwo ikipe ye ya Manchester City yari ifite igitego 1-0 bw’ikipe ya Shakhtar Donetsk bakinaga mu mukino wa Champions League, Sterling yasubije akaguru ke k’ibumoso inyuma yitegura gutera ishoti.

Ariko aho gutera umupira, yateye ikirenge mu kibuga nuko ahita agwa.

Umukinnyi Mykola Matviyenko wa Shakhtar yari amwegereye gato cyane. Ariko umusifuzi Viktor Kassai we yemeje ko uyu myugariro wa Shakhtar yakoreye ikosa Sterling nuko ahita atanga penaliti.

Yaba umusifuzi wo ku ruhande, yaba umusifuzi w’inyuma y’izamu, nta n’umwe wagize icyo abona ngo arinde mugenzi wabo – umusifuzi mukuru – gukorwa n’isoni.

Sterling, umuntu yavuga adashidikanya ko atari agamije kwigusha ahubwo yaguye by’impanuka, yagaragaye nk’ukozwe n’isoni. Mugenzi we Gabriel Jesus yinjije iyo penaliti, muri uwo mukino Jesus yatsinzemo ibitego bitatu ukarangira Manchester City inyagiye Shakhtar ibitego 6-0.

Nyuma yaho, Sterling yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: “Nagiye gutera umupira nuko ibyakurikiyeho simbizi. Ntabwo nigeze numva hari umuntu unkozeho…Nsabye imbabazi umusifuzi”.

Steve McManaman wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Manchester City, yabwiye BT Sport ko ibyabaye ari “ikosa risekeje”.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangaje ubutumwa banenga umusifuzi watanze iyo penaliti, ndetse umwe muri bo avuga ko iyo aba Sterling atari kwemera penaliti yahawe.

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *