Paul Put mu nzira zo gutoza Kenya

Paul P ukomoka mu Bubiligi,mu minsi mike iri imbere ashobora kugirwa umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Kenya (Harambee stars) nyuma yo gutekerezwaho cyane n’akanama gashinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya.

Nkuko bikomeza gutangazwa n’ibinyamakuru binyuranye byo muri ikigihugu byegereye cyane ibivugwa mu ikipe y’igihugu, aka kanama ko muri iri shyirahamwe kashimishijwe cyane n’ibigwi by’uyu mutoza ndetse n’ukuntu yitwaye agitoza Gambia na Burkina Faso.

Paul Put arigutoza ikipe ya USM Alger, aha yari mu kiganiro n’itangazamakuru

Yari mu nzira nziza cyane, agaragaza impinduka nziza mu kazi ke kandi afite ubushake bwokuba umutoza wa Kenya,tukizera ko Harambee stars  yabona itike yogukina igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu mwakawa 2019,byaba byiza cyane ku ishyirahamwe ryaruhago muri iki gihugu” Uko amakuru akomoka muri Kenya abitangaza.

Put w’imyaka 61,ukomoka mu Bubiligi ubu arigutoza ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, yanatoje amakipe atandukanye yo mu Bubiligi nka Geel, Lokeren naLierse.

Yatoje Burkina Faso mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu 2013, bikaba bivugwa ko ashobora gusinya imyaka ibiri muri Kenya naho ibya Stanely Okumbi usanzwe atoza iki gihugu kugeza ubu ntibiramenyekana.

Paul put,uyu mubiligi yigeze guhagarikwa imyaka itatu muri 2007 n’itsinda rishinzwe kureberera ruhago mu Bubiligi bamubuza guteega kumikino.

Ese Stanley Okumbi watozaga Kenya bazamwirukana cyangwa azamwungiriza?Tubihangeamaso

Harambee stars (ikipe y’igihugu ya Kenya mu mupira w’amaguru) ntirakina igikombe cy’Isi mu mateka yayo, iheruka gukina igikombe cy’Afurika mu myaka 13 ishize.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *