Paul pogba urwanirwa n’amakipe aritegura gusohoka  muri Manchester united

Umusore ukina hagati imbere mu ikipe ya Manchester united ariwe Paul pogba yemeje neza ko igihe kiza cyo gusohoka muri iy’ikipe ya Manchester ari muri iyi mpeshyi ya 2019.

Uyu mukinnyi ukomeye unakinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yanafashije gutwara igikombe cy’isi 2018, yavuze ibi nyuma yuko amakipe akomeye ku isi arimo Real Madrid na Juventus yahozemo ziri kumwifuza cyane kandi zikaba ziri no gutanga umurengera w’amafaranga.

Nubwo yavuze ibi ku giti cye siko abayobozi ba Manchester babyumva kuko batiteguye kumurekura na gato dore ko akinafite amasezerano ya Manchester azageza mu mpeshyi ya 2021.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,yagize ati: “ibyo ndi gutekereza ni ibi: ni ugushakisha ibishya ahandi, maze imyaka igera kuri itatu muri Man U kandi nakoze neza cyane. Nagize ibihe byiza ndetse n’ibibi kimwe n’abandi bose nkuko biba n’ahandi hose”.

Yongeyeho agira ati: nyuma y’uyu mwaka w’imikino wanambereye mwiza, ndumva kuri iki cyaba ari igihe cyiza cyo kwishakira ahandi najya”.

Zinedine Zidane utoza Real Madrid yagaragaje cyane ko yifuza uyu mukinnyi banakomoka hamwe mu Bufaransa.

Yavuze ko akunda Paul Pogba ahanini bitewe nuko ari umukinnyi ukora buri kintu cyose mu kibuga kandi akagikorana ubuhanga buhambaye. Paul Pogba arashaka gusohoka muri Manchester united nyuma yuko n’ubundi yari yayigarutsemo avuye muri Juventus kuri miliyoni 90 z’amapoundi.

Ikipe ya Manchester yamuguze aka kayabo kandi mu gihe Pogba yari yarakuriye mu ikipe y’abana ya MAN U ariko ntibabasha kubona ubuhanga ari nabyo byatumye icyo gihe Juventus imwigurira iramurera kugeza avuyemo umukinnyi w’igihangange.

Kuva yagaruka muri Manchester united amaze kuyikinira imikino 89 ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego 24.
Nyamara nubwo Pogba atangaza ko yifuza gusohoka muri iyi kipe umutoza wa MAN Uyari yaramaze kwizeza abafana ba MAN U pogba azahaguma mu mwaka wa 2019-20 ariko bikaba birangiye na nyirubwite yerekanye ko yifuza kwigendera.

Kenny John-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *