Paul Kagame ntiyemeranya n’Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko gusebya Perezida ari icyaha mpanabyaba

Nyuma yaho Urukiko rw’Ikirenga ruherutse kwemeza ko gusebya Umukuru w’Igihugu ari icyaha mpanabyaha, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agaragaza ko we abibona ukundi gutandukanye n’uyu mwanzuro w’urukiko asaba ko byakomeza kuganirwaho Gusebya cyangwa gutuka  umukuru w’igihigu si icyaha mpanabyaha.

Image result for PAUL kAGAME

 

Nkuko bigaragazwa n’itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu kuri uyu wa 25 Mata 2019, yagaragaje ko abona gutuka cyangwa gusebya umukuru w’Igihugu bitagakwiye kuba icyaha mpanabyaha ko ahubwo ari imbonezamubano.

Iri tangazo ku mwanzuro w’urukiko rw’ikirenga rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu.”

Rigakomeza riti ” Perezida ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.”

Ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga ubwo rwasomaga ku wa Gatatu w’iki Cyumweru imyanzuro y’urubanza umunyamategeko Me Mugisha Richard yareze Leta ku ngingo ziri mu mategeko mpanabyaha, uru rukiko rwari rwategetse ko ingingo iri mu itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ku gutuka Umukuru w’Igihugu igumishwa muri iryo tegeko mu gihe hari andi yavanwemo.

Uyu munyamategeko yasabaga ko habaho impinduka ku ngingo ya 236 iteganya ko ’utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi’.

Icyo gihe Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo kuvana mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano ingingo ya 154 yavugaga ’Gusebya mu ruhame imihango y’idini ’n’iya 233 yavugaga ’Gukoza isoni Abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu’ kuko zinyuranya n’ibiteganywa n’ingingo iya 15 n’iya 38 z’Itegeko Nshinga, zivuga ku bwisanzure bwo kubona amakuru no gutanga ibitekerezo ku itangazamakuru.

Urukiko rw’Ikirenga rwari rwemeje ko ingingo ya 236 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange itanyuranyije n’iya 15 n’iya 38 y’Itegeko Nshinga, kuko ngo inshingano za Perezida wa Repubulika zimuha umwihariko wo kuba hajyaho amategeko amurengera.

David Maira/celebzmagazine

 




One thought on “Paul Kagame ntiyemeranya n’Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko gusebya Perezida ari icyaha mpanabyaba

  1. MUTABAZ Francis

    Gutuka umuntu cga gusebyavuwo ariwe wese sibyiza uretse Umukuru W’Iguhugu ariko ntibyaba itegeko kubera ko arumukuru wigihugu.
    Abantu bose nibamwe!
    Ubutabera ni kuri Bose!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *