Patrice Evra yahawe ikarita itukura umukino utaratangira

Patrice Evra ni myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso ,Umufaransa waciye mu makipe menshi atandukanye harimo na Manchester United yo mu bwongereza ndetse na Juventus  yo mu Butariyani,kuri ubu akaba akinira ikipe ya Olympique des Marseille yo mu gihugu cy’Ubufaransa. Uyu mugabo yaciye agahigo ko guhabwa ikarita itukura  umukino utaranatangira kuko ntawundi byigeze bibaho ku isi.

Ni mu mukino wa Europa League wahuje Olympique de Marseille na Vitoria Guamares. Waje kurangira ikipe ya Marseille itsinze  Victoria 1-0.

Patrice Evra  yakoze agashya ahabwa ikarita itukura mbere y’uko umukino  nyirizina utangira.

Ubwo ikipe ya Olympique Marseille yasohokaga mu rwambariro , umwe  mu bafana ba Olpympique Marseille yatutse  Evra maze nawe  nta kuzuyaza  ahita amwirukaho  atangira kumukubita imigeri.

Bidatinze umusifuzi yahise ahagera maze ahita aha Patrice Evra  ikarita itukura.Ibi byari bibaye bwa  mbere  mu mateka y’umupira w’amaguru.Patrcice  EVra  yavuye mu kipe ya Manshester united mu mwaka w’2012, yerekeza mu ikipe ya Vieulle Damme (Juventus). Nyuma gato nibwo yavuye muri Juventus yerekeza mu kipe ya Marseille.

Evra atera imigeri umufana nyuma yo kumutuka.

Patrice Evra yavukiye I Dakar muri Senegal tariki 15 Gicurasi mu mwaka 1981,kuri ubu akinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *