Patrick yacikirije ishuri ku bw’ivangura yakorerwaga azira uburwayi bw’uruhu

Umuhanzi Patrick Mpazimaka uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana n’izivugira ababana n’uburwayi bw’uruhu,yemeza ko yayobotse uyu mwuga nyuma y’ivangura yakorerwaga ririmo no gucikiriza amashuri ku bw’itotezwa.

Patric Mpazimaka

Patric Mpazimaka  uvuka mu muryango w’abana 4 akaba afite mukuru we nawe ufite ubumuga bw’uruhu  batuye mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo.

Mu gahinda kenshi yahamirije Celebzmagazine.com uburyo yacikirije amashuri yarasanzwe ari umuhanga ahanini bitewe n’itotezwa yakorerwaga n’abanyeshuri bagenzi be.Patric yigaga i Rutongo mu karere ka Rurindo muri Group Scoirele Mugambazi mu mwaka wa kabiri amashuri yisumbuye 2013.

AtiNahagaritse ishuri ku bw’ivangura nakorerwaga n’abanyeshuri twiganaga ndetse n’abarimu.Mu buzima busanzwe uretse ubumuga bw’uruhu ngira n’ikibazo cyo kutabona neza kuko ndeba muri cm 70 gusa.Ibi byatumaga mpaguruka aho nicaye nkegera urubaho ngo ndebe ibyanditse bagenzi banjye bakamvugiriza induru abandi bakantera amakaramu rimwe na rimwe mwarimu akansohora mu ishuri nkahanwa,nakomeje kubyirengagiza gusa uko iminsi yicumaga niko byarushagaho kwiyongera mbona ntazabishobora mpagarika ishuri utyo.”

Patric akomeza avuga ko uretse mu ishuri hari henshi nanone agikandamizwa ku bw’uruhu rwe.Urugero ni mu modoka zitwara abagenzi,mu masoko,mu nsengero n’ahandi hateranira abantu benshi.

Ngo nubwo ivangura rikorerwa abafite uruhu ricika mu Rwanda ariko mu nkengero z’umujyi wa Kigali bagenzi be bakorerwa ivangura rikomeye hakabura ubarengera. Iyi ngo niyo mpamvu yahisemo kwinjira mu mwuga wo kuririmba agamije kugaragaza ibibazo no kuvuganira bagenzi be bababaye.

Patrick Mazimpaka ni umuhanzi nyarwanda amaze gushyira ahagaragara indirimbo 16 ndetse yitabira ibitaramo.

JPEG - 95 kb

Ni nyuma y’inkuru ibabaje ya Muhoza Janvière utuye i Tumba ho mu Karere ka Huye wabyaye abana babiri bafite ubumuga bw’uruhu bituma urugo rwe rusenyuka, agwa mu bukene.

Muhoza w’imyaka 21 y’amavuko, yifasha kurera abo bana. Umukuru afite umwaka n’amezi umunani naho umutoya afite amezi arindwi.

Avuga ko amaze kubyara umwana wa kabiri umugabo yamutaye atanategereje ko ava mu bitaro. Icyo gihe ngo bari batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.Umugabo amuta ngo babaga mu nzu bakodeshaga. Yabonye asigaye wenyine, asubira mu Murenge wa Tumba avukamo.

Aho i Tumba, ntahafite inzu yo kubamo kuko ubu acumbikiwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge mu macumbi y’abarimu ataruzura. Gusa ariko ubwo buyobozi buvuga ko buri gushaka uko yakubakirwa.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSRUTSE UJIJUKE

1 total views, 1 views today




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *