Pastor Canisius n’ uruhare yagize mu guhuza abasengeraga Inkotanyi zari ku rugamba, part I

Pastor Canisius Karagire w’ imyaka 62 y’ amavuko yadutangarije uburyo yagize umuhamagaro ukomeye wo guhuza abantu basengaga Imana mu rwego rwo kwifatanya ndetse no gushyigikira ingabo za FPR/Inkotanyi ubwo zari ku rugamba rutoroshye rwo kubohora u Rwanda ubwo rwatangizwaga na Maj.Gen Gisa Fred Rwigema ku itariki ya 1 Ukwakira 1990.

Ibi ni byo mugiye gukurikirana muri iyi nkuru ikubiyemo ikiganiro twagiranye na Pastor Canesius Karagire ubwo twamusangaga ku Itorero Nkurunziza mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye yadutangarije ko atigeze acika intege we n’abo barikumwe ubwo intambara yakazaga umurego dore ko hari indi mirimo yari ashinzwe.

Yagize ati ” Nubwo hari ibindi nari nshinzwe, ubwo abavandimwe bari ku rugamba hari aho byageze intambara ihindura isura. birakomera ariko nanjye numva ngomba guhuza abantu b’ abanyarwanda basenga Imana by’ukuri kugirango natwe tugire icyo twisabira Imana{kudufasha gutaha mu gihugu cyacu…}”.

Pastor Canisius  kandi yongeyeho  ko bitamworoheye kuko uwo yakoragaho wese yamubwiraga ko Imana idakunda intambara y’ amasasu, uwayiteye ndetse n’ uyirwana.

Ati” Hari umuntu ntazibagirwa nubwo ntashatse kumuvuga  mu izina twaraganiriye mwumvisha ko tugomba gusengera Inkotanyi ziri ku rugamba {hanyuma ambwira ko bidashoboka kuko aho ku rugamba akenshi haba harangwamo ubwicanyi.} Nyuma byabaye ngombwa kumwibutsa ko, Inkotanyi  zitari mu gikorwa kigamije ikibi kandi Atari zo zazanye intambara ku isi nongera kumwereka uburyo Abanya-Israel bayobowe na Mose hari ukuntu iyo bajyaga kurwana n’ umwanzi habaga hari n’ abandi bashinzwe gutitiriza Imana kugirango ibahe intsinzi(kunesha)”.

Akomeza avuga ko yakomeje  kugerageza kwegera abantu basengega aho I Kampala ndetse na Jinja muri Uganda kugeza ubwo tarikiya 11 Nyakanga 1991 bamwe baramwemereye hanyuma bagacana igicaniro cy’ amasengesho.

Agirati “ Icyantangaza ni uko muri aba banyamasengesho batumvaga ukuntu tugomba gutangira gusengera bakuru bacu n’ abarumuna bacu n’ abari bafite abavandimwe babo bari ku rugamba rugitangira”.

Akomeza ashimangira ko, kuva icyo gihe rero batangiriyeho gusenga Imana bakomezaga gukirikirana amakuru y’ uburyo urugamba rwagiye ruhindura isura. igishimishije kandi cyanamuteraga akanyabugabo, ni uko yakiraga amakuru y’ukuntu  ingabo z’ Inkotanyi zirushijeho kugira imbaraga ndetse n’ igikundiro cy’ Imana ku murongo w’ imbere(front line).

I Birunga, Gereza ya Ruhengeri, Umutara byafashwe n’Inkotanyi

Ati ” Ndibuka aho twari turi n’ abagenzi banjye twakomeje kugira imbaraga zo kurushaho kwegera Imana tukiyiriza ( tukareka kurya no kunywa) Tukareka ingo zacu ndetse rimwe na rimwe tukarara hanze nk’ abandi bari ku rugamba.

Pastor Karagire yanongeyeho ko muri aya masengesho y’umuriro Uwiteka ariho yagiye abahishurira intekerezo zidasanzwe kugeza n’aho bibazaga bati “ese nubwo dusengera abacu bari ku rugamba tuzi uko babayeho” ?

Aho kandi niho bungukiraga igitekerezo cyo gukusanya amafaranga yose bashoboye kubona kugirango ajye agirira   akamaro abari imbere.

Si ibyogusa, kuko nyuma y’ayo masengesho banafataga igihe cyo kwigisha urubyiruko rwihaye Imana( rukijijwe) amateka y’ igihugu ndetse no kubashishikariza kugira uruhare mu gutabara(kujyakurugamba).

Umunyarwanda Pastor Canesius Karagire ni umubyeyi w’inyangamugayo kandi wiyoroshya, muri make wicisha bugufi.

Pastor Canisius asanzwe akorera mu Itorero Nkurunziza

Uyu mukozi w’Imana amaze imyaka isaga 40 mu ivugabutumwa aho yagiye akorera mu bihugu nka: Uganda, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Ubwongereza, Scotiland n’ahandi hatandukanye ikindi kandi akaba agifite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bw’ agakiza ku isi yose.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *