PASTER Jeanette udasiba gusengera ituze ku Rwanda,ni muntu ki?

Umuvugabutumwa PASTER Jeanette Bamurore udasiba gusengera ituze ku Rwanda, yihaye intego yo kurushaho kwimakaza no gushishikariza Umuryango Nyarwanda gukunda igihugu binyuze mu masengesho n’ibiganiro bihoraho.

PASTER  Jeanette  ni umuvugabutumwa wabyigiye, umuyobozi wa Gibeon Christian Church umubyeyi ufite abana n’umugabo.

Aganira na CelebzMagazine yatangaje ko yatangije Gibeon Christian Church yogeza ivugabutumwa mu mwaka wa 2014,kuva ubwo yiha umurongo wo kwigisha ijambo ry’Imana riganisha ku kubanisha abantu neza n’ibindi  no gukunda igihugu.

PASTER  Jeanette  ngo inyigisho atanga agerageza kuzihuza n’ubuzima Umuryango Nyarwanda ukeneye kubamo.Ati:Iki gihugu cyagize amateka mabi ya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata -1994 kandi benshi muri twe (Abavugabutumwa) babigizemo uruhari,bamwe barishwe abandi barahunga  ntakabuza ko hirya no hino twagiye twakuyeyo indi mico n’ubuzima bishya hakenewe ihumure n’amasengesho bitayobya .Birumvikana ko uruhande rw’ivugabutumwa ryiza ry’Imana dufite akazikenshi  mu kongera kubanisha abantu neza bakundanye  no gukunda igihugu .”

PASTER  Jeanette  ashimangira ko igihe kigeze ngo Abavugabutumwa  b’ibinyoma  babihagarike ahubwo bafatanye n’inzego za Leta mu gushishikariza abaturage kunga ubumwe no gukunda igihugu.

Yadusangije imishinga inyuranye yatangije igamije  gushishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu,  irimo filime yitwa  “BIVA MU GUSENGA” igaragaramo ababyeyi n’urubyiruko yigisha abashakanye gukunda Imana barushaho gushimangira ihame ry’urukundo,gutanga uburere bwiza no gukunda igihugu ikaba igaragara kuri YouTube Channel Gibeon Christian TV.

Kanda hano uyirebe

Si ibi gusa kuko anakora ibiganiro binyuranye bihugura abashakanye n’urubyiruko,ubu akaba yifuza kubikora birushijeho.

Bimwe mu biganiro yakoze

Abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda baherukaga gusabwa gusenyera umugozi umwe mu kurangwa n’ibikorwa bigamije guteza imbere Afurika kugira ngo ibashe kwibohora, ibikorwa bikagendana n’amasengesho.

Aha bigishaga ingaruka zo kujya gusengera mu Butayu

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *