Pasiteri Shema yahishuriwe  igituma benshi bahugiye mubusambanyi,ubusinzi n’ibindi  bibi

Pasiteri Shema Christian wo mu itorero Redeemed Gospel Church yasobanuriye abayoboke b’iri torero ko hari umuwuka mubi ujya mu bantu ugatuma bakora ibyaha hakaba n’abakobwa uwo mwuka ujyaho ugatuma abasore bose bakundanye bifuza kubasambanya gusa aho kwifuza gushyingiranwa na bo.

Ibi yabisobanuye kuri iki cyumweru mu materaniro ubwo yagarukaga ku bijyanye no guhinduka k’umuntu w’imbere (kamere) ari we utuma umuntu akora ibyaha.

Pasiteri Shema yasobanuye ko uwo mwuka mubi ari wo utuma abantu babatwa n’indwara yo gusambana no gukora ibindi byaha kandi ngo iyo ndwara ntivurwa n’ikindi icyo ari cyo cyose uretse kuyisengera.

Ati: “Bene iyi ndwara ntabwo wayivuriza mu buhinde kuko ntibavura ubusambanyi, ntwabo bavura umujinya, ntabwo bavura ubusinzi. Icyo cyuka iyo kikurimo gishobora kuguha agahenge ku cyumweru ukaza guterana ariko kuwa gatanu ukarara mu kabyiniro, ukajya kurara mu kimansuro ubyina wambaye ubusa, hari abantu hano mukijya mu tubyiniro.”

Uyu mushumba yavuze ko hari igihe iyo myuka mibi ijya ku bakobwa bamwe na bamwe igatuma abasore bose bababonye batifuza gushyingiranwa na bo ahubwo bakifuza kubasambanya gusa bagahita bigendera.

Ati: “Hari n’abantu bagira icyuka kibi kibajyaho, yaba ari umukobwa abasore bose bamubonye ntihagire umubwira ibyo kumushyira mu rugo, ahubwo bose bakaba bashaka kumusambanya gusa. Abasore bose bamutereta bakaza bafite ibitotsi bashaka kuryama, akamara iminsi itatu mukundana ngo arashaka ko muryamana, ikibazo si abasore ikibazo ni icyuka kiri ku mukobwa gituma bashaka kumusambanya.”

Yakomeje agira ati:“Hari n’igihe umukobwa aba atari na mwiza cyane, ariko buri wese akaza, nawe ukavuga ngo Imana yaragutabaye kuko ufite abakunzi benshi bakubwira ngo uri mwiza, ariko iyaba wari uzi ikikuri inyuma. Ntabwo ari uko uri mwiza ahubwo hari icyuka kibitera.”

Muri rusange, Pasiteri Shema asobanura ko iyo myuka mibi ari yo ituma umuntu akora ibyaha bitandukanye.

Ati: “Hari imyuka mibi itegeka umuntu ngo beshya, gotomera inzoga, sambana ariko ibyo byose iyo abivuyemo arababara, ni cyo kikubwira ko atari we.”

Iyo umuntu amaze kubatwa n’ubusambanyi, ngo biba bigoye kuba yasenga Imana ngo imuhe umugabo kuko uko guhora asambana bihagarika imigisha ye yo kubona umugabo w’isezerano.

Gusa abakirisito barasabwa gusengera umuntu w’imbere agahinduka agatandukana n’iyo myuka mibi imutera gukora icyaha kuko umuntu w’imbere ni we uyobora umuntu w’inyuma mu bikorwa byose.

Pasiteri Shema Christian wo mu itorero Redeemed Gospel Church arasaba abakirisito gusengera ihinduka ry’umuntu wabo w’imbereIhogoza Sandrine-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *