Paris Hilton yahakanye ibyo kuba atwite

Umunyamerika usabana cyane Paris Hilton yamaganye amakuru avuga ko atwite umwana we wa mbere nkuko byakomeje kuvugwa mu binyamakuru bitandukanye.

Uyu muherwekazi ufite ubutunzi yarazwe n’ababyeyi be ibi yabishimangiye mugice cye gishya yise This is Paris podcast aho yibajije agira ati “Uyu ni … Ndatwite ??”

“Nabyutse nsanga inyandiko zigera ku 3.000, iphone zanjye zose zuzuye – zose uko ari eshanu – abantu bose banyifurije kwishima kandi biranshimishije cyane, yego, numvise abantu ntigeze numva mu myaka yanjye, “

Aseka ati: “Ndashimira buri wese ku butumwa bwose.” “Yari umunsi narimpuzemo cyane ku buryo ntigeze nsubiza umuntu, ariko yego, ntwite inda eshatu. … Nishimiye cyane nk’umubyeyi.”

Hilton ahita agira ati: “Ndasetsa gusa. Ntabwo ntwite, ntibiragera. Ntegereje kugeza nyuma y’ubukwe. Imyambarire yanjye iri gukorwa kuri ubu ndashaka kumenya neza ko isa neza kandi ihuye neza, ku buryo rwose mugomba gutegereza kuri ibyo bintu.”

Hari amakuru PageSix yari yatangaje mbere ko ategereje umwana n’umukunzi we Carter Reum kuko ngo bavuganye kumugaragaro ibyo kunguka umuryango.

Paris yari yarafunguye ibijyanye no kuvurwa IVF muri Mutarama ubwo yagiraga imyaka 40 y’amavuko.

Hilton wari warasezeranye na Chris Zylka muri 2018. Yaje gusezerana na Reum muri Gashyantare uyu mwaka. Aho ibirori byabo byabereye ku kirwa.

Paris na Reum bamaze gusezerana gusa ntibarakora ibijyanye n’ubukwe

Hilton na Reum babanje gukurura ibihuha bivuga ko bakundanye muri Mutarama ushize ubwo bagaragaye mu birori bya Golden Globes.

Paris Whitney Hilton ni umwe fuite ikinyamakuru muri Amerika, azwiho gusabana, umucuruzi, umunyamideli, umuririmbyi, umukinnyi wa filime, na DJ. Ni umwuzukuruza wa Conrad Hilton, washinze Hilton Hotels.

Hamaze iminsi havugwa ko Paris yaba atwite inda y’umukunzi we Reum

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZI M1

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *