Papa Francis yikomye abagereranya Messi n’Imana

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi,  Papa Francis yatangaje ko atemeranya n’abagereranya rutahizamu Lionel Messi n’Imana mu mupira w’amaguru.

Ku bwa Papa Francis kugereranya Messi n’Imana ni ukwica itegeko ry’Imana.

Papa Francis ukomoka muri Argentine hamwe na Messi, yabwiye Televisiyo yo muri Esipanye yitwa ‘La Sexta’ ko kugereranya uyu mugabo w’imyaka 31 n’Imana ari ukwica itegeko ry’Imana ryo kutayivugira ubusa.

Ati: “Mu bigaragara ni icyaha gikomeye.Ntibikwiye ndetse simbyemera.Nkeka ko abamwita Imana ari nko kuvuga bamuramya.Ukwiye kuramya Imana yonyine.Ni amagambo abantu bakoresha. Ngo ni akagirwamana ku mupira iyo ari mu kibuga nk’uko abantu benshi bakunze  kubivuga.Biranezeza kubona Messi akina ariko si Imana.”

Uyu rutahizamu wa Barcelona amaze gutsinda ibitego 31, birimo 2-0 yinjije mu mukino batsinzemo mukeba basangiye umujyi Espanyol Barcelona. Hakiyongeraho ibitego 12 yatsinze mu mikino y’igikombe cy’igihugu.Yabashije gutsinda inshuro 16 muri 12 yagaragaye muri Champions league, byanagejeje Barcelona muri ¼ cy’iri rushanwa no kugera ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey.

Papa Francis wavukiye mu murwa mukuru Buenos Aires, ni umufana ukomeye wa ruhago ndetse akaba n’umunyamuryango w’ikipe yitwa ‘San Lorenzo’ y’iwabo.

Messi na bagenzi be abereye Kapiteni mu ikipe y’igihugu y’Argentine bahuye n’uyu mushumba wa Kiliziya ku isi mu mpeshyi ya 2013 i Vatikani. Messi ni umwe mu bakinnyi ba Argentine basinye ku mwambaro (Jersey) wohererejwe Papa nk’impano mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2014, aho batsindiwe ku mukino wa nyuma n’Abadage.

Related image

Papa Francis ashyikirizwa umwambaro (jersey) w’ikipe y’igihugu y’Argentine wanditseho nimero 10 yambarwa na Messi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *