Papa Francis yahamagariye abatuye isi kureka kwiringira ubutunzi bw’isi

Ibi Papa Francis,  yabivugiye mu muhango wo kwibuka  umupadiri warasiwe imbere y’umuryango mu myaka 25 ishize, yasabye kandi abayoboke ba Mafiya kudatuka izina ry’Imana bakarangwa n’urukundo nyakuri.

Related imagePapa Francis yatangaje ubwo butumwa mu muhango wo kwibuka  Padiri Giuseppe Puglisi wishwe nabi n’abayoboke ba Mafia, mu 1993 mu gace ka Sicile.

Papa yabwiye abavandimwe n’inshuti z’aba Mafiya  ko badashobora kwemera Imana ngo bongere babe aba Mafiya, ibi yabibabwiye agendeye ku kuntu abantu benshi bo mu muryango w’aba Mafiya barangwa no gusenga buri munsi.

Uwo mupadiri wishwe yari azwiho kuba yarakoranaga n’urubyiruko, aho yarubuzaga gukoresha ibiyobyabwenge no kwinjira mu muryango w’aba mafiya.

Papa yavuze ko Sicile ikeneye abagabo n’abagore barangwa n’urukundo, bitari ukuba ari abagabo n’abagore b’icyubahiro gusa, aha akaba yashakaga kuvuga ijambo rikunze gukoreshwa n’aba mafiya mu bikorwa byabo we yita bibi.

Padiri Puglisi wishwe n’abamafiya mu 1993.

Muri uyu muhango Papa Francis yagize ati: “Umuntu wo muba Mafioso ntabaho nk’umukirisitu kuko aba atukisha izina ry’Imana.”

Mu ijambo yavuze asabira abari aho yagarutse ku magabo yo kwinginga abari aho cyane, aho yagize ati:  “bavandimwe  banjye nimuhinduke, mureke ibyo kwikunda cyane cyangwa ngo mukunde amafaranga mufite, nimuhinduke kandi mukurikire Imana y’ukuri.”

VUNINGOMA David-celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *