Papa Francis yageneye ubutumwa abapolisi bo ku muhanda

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi , Papa Francis yasabye abapolisi bo mu muhanda kujya bagirira impuhwe abarenga kumategeko y’umuhanda , bakayica ku buryo butabaturutseho.

Ibi,umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika kw’Isi Papa Francis yabivugiye mu nama yamuhuje n’abapolisi bo mu muhanda b’igihugu cy’Ubutaliyani.Abapolisi bahise bamubaza uko yabigenza igihe kugira imbabazi ukora nk’ushinzwe umutekano wo mu muhanda bifatwa nko kuba umunyantege nke.Papa Francis yagize ati”Kugirira  umuntu imbabazi ntibivuga kuba umunyantege nke, kandi ntibisaba no kureka gukoresha ingufu uhabwa n’itegeko”

Related image

Umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika kw’Isi Papa Francis

Papa kandi yasabye abapolisi bo mu muhanda kujya babanza kureba impamvu nyamukuru yatumye utwaye ikinyabiziga  agwa mu  makossa.

Papa Francis akomoka mu gihugu cya Argentine aho we yivugira ko Argentine ari kimwe mu bihugu biberamo akavuyo gakomeye gakururwa n’abopolisi bo mu muhanda.

Papa agaruka ku kibazo cy’umuvuduko ukabije mu muhanda , Yagize ati” Kwihuta no Kugerageza gusiganwa bituma abantu bamwe babona ko abandi babafungiye inzira “akomeza agira ati  “Ariko se niba kwiruka cyane mu muhanda bibera ababikora amakosa  kuki hari ababikora bagagembwa?ese bo baba baritoreje he ?” aha yahise atanga uurugero rw’isiganwa ku mamodoka rizwi nka Formula One.

Papa  mu gusoza ikiganiro yagiranye n’abapolisi yihanangirije abashoferi bavugira kuri Telefoni ngendanwa avuga ko aribo batuma Polisi yo mu muhnda idatanga imbabazi ku bandi baba baguye nko mu ikosa ku nshuro yabo ya mbere.

Image result for traffic police

Ibi si ubutumwa bushya kuri Police yo mu Rwanda

Mu minsi mike ishize nibwo Papa yagurishije iya imodoka ye mu cyamunara , abantu benshi bahise bibaza niba  yaba yarayigurishije atinya guhanwa n’abapolisi bo mu muhanda.Papa Francis ayoboye kiliziya Gatolika kuva mu mwka wa 2013 aho yimitswe asimbura Papa Benedigito wari weguye ku nshingano ze zo kuyobora Kiliziya Gatolika.

BBC news

Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *