Pamella na Josiane bakomeje gufatirwa iry’iburyo muri Miss Rwanda,ninde uzegukana ikamba?

Mu gihe iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hamenyekane uwahize abandi yegukane ikamba rya Miss Rwanda 2019,Uwicyeza Pamella na Mwiseneza Josiane barahabwa amahirwe yo kwegukana i kamba. Tubibutse ko ikamba ryegukanwa n’umwe wahize abandi abandi bakaba Ibisonga ninde uzahiga undi hagati y’aba bombi?

Nyampinga w’u Rwanda azatorwa kuwa 26 Mutarama 2018 mu birori bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo.Uyu mwaka hongewe miliyoni imwe mu ngengo y’imari y’iki gikorwa izahabwa igisonga cya mbere n’ibihumbi 500 azabwa igisonga cya kabiri.Banatera inkunga imishinga itandukanye ya Nyampinga w’u Rwanda ifitiye inyungu abanyarwanda.

Abakobwa bose uko ari 20 bari guhatanira ikamba bari mu mwiherero usigaje iminsi 8 ngo hamenyekane uwahize abandi. Ibitekerezo bitandukanye biri gucicikana kuri interineti bigaragaza ko bishyigikiye uwitwa Uwicyeza Pamella nomero 29 uhagarariye intara y’Amajyepfo na Mwiseneza Josiane basanzwe ari inshuti nomero 30 uhagarariye intara y’Uburengerazuba.

Ibi bitekerezo byose icyo bihurizaho ni ukwifuriza no kugaragaza ko aba bakobwa bombi bagomba kwegukana intsinzi. Nubwo ibivugwa ari byinshi harirengagizwa ko Miss Rwanda ari umwe akagira n’ibisonga.Wowe wakurikiye irushanwa urabona ari nde ukwiye ikamba.?

Related imageTububutse ko gushyigikira Miss Uwicyeza Pamella wandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika 29 ukohereza kuri 7333. Naho gushyigikira Miss Mwiseneza Josiane wandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika 30 ukohereza kuri 7333.

Related image

 




One thought on “Pamella na Josiane bakomeje gufatirwa iry’iburyo muri Miss Rwanda,ninde uzegukana ikamba?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *