Padiri yamuritse indirimbo ishimira Inkotanyi ayitura Perezida Paul Kagame-VIDEO

Munyabugingo Pierre Claver uzwi nka Padiri, ku myaka 47 akomeje kwigaragaza mu bikorwa bya muzika ndetse ngo ntateze kuyireka. Yamuritse indirimbo yitwa “Turashimira” ishimira Inkotanyi ayitura Perezida Paul Kagame.

Uyu mugabo wize muri Petit seminaire saint kizito zaza yanabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda aha hose ngo yari yifitemo impano yo kuririmba ariko ataragana inzu zitunganya muzika.

Ubwo Abanyarwanda bose bari muri gahunda ya #Gumamurugo kubera icyorezo cya COVID-19, nyuma yo kwitekerezaho akanaririmba, yahimbye indirimbo ndetse ahita ayijyana muri studio birangira akomerejeho.

Yagize ati “Nakundaga kuririmba ngasubiramo indirimbo z’abandi, sinari nzi ko nanjye naba umuhanzi nkaririmba nkabishobora. Nabyiyumvisemo ubwo twari muri Guma mu rugo ni bwo nafashe icyemezo numva inganzo indimo”.

Kugeza ubu Padiri amaze gukora indirimbo zirenga icyenda, akaba yarahereye ku ndirimbo ‘Rwatubaye’ avuga ubwiza bw’u Rwanda, akomeza aririmba ingabo zabohoye igihugu agira ati “Turashimira”.

Yahamirije www.celebzmagazine.com ko yayihimbye ashimira Ingabo z’u Rwanda ubwitange n’ubutwari zidasiba kugaragaza  by’umwihariko ayitura umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Uyu mugabo wize muri Petit seminaire saint kizito zaza yanabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda aha hose ngo yari yifitemo impano yo kuririmba ariko ataragana inzu zitunganya muzika.

Amaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa I miss you yahimbye akomoye ku nkuru mpamo y’abana yareze bagatandukanywa na Genocide yakorewe Abatutsi nyuma bakongera kubonana ariko Covid-12 nanone ikaba imbogamizi.

Yari aherutse gushyira hanze indirimbo indi ndirimbo yatuye umugore we amushimira ko yamubyariye abana beza ndetse amushimira urukundo amwereka buri munsi.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko ndirimbira umugore wanjye Denise, mbikora mu ibanga njya muri studio ndayikora ndetse nshyiramo n’abana banjye, ubwo nari ndi mu rugo ndayimwumvisha agwa mu kantu, arishima cyane kuko n’ubundi ni uwanjye iteka ryose”.

Video-Kanda hano wumve ikiganiro kirambuye

Izi ndirimbo hafi ya zose yamaze no kuzikorera amashusho kandi akaba avuga ko inganzo afite itazahagarara.Yasoje yibutsa abakunzi ba muzika mu Rwanda ko bakwiye kumuha ikaze no kuryoherwa n’ibihangano bye.

Indirimbo Turashimira

Indirimbo nshya I miss you

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *