Padiri Uwimana yahinyuje kirazira zizonze abahanzi bo muri ADEPR 

Mu gihe itorero ADEPR ribuza rikanaziririza ababayoboke baryo  b’abahanzi  kuririmbira mu tubari no no kuririmbana n’abahanzi basanzwe ba (secular),Padiri Uwimana Jean François umenyerewe muri Kiliziya Gatulika nk’umuririmbyi mu njyana ya Hip-hop yavuze ko aramutse abonye amahirwe yo kujya mu irushanwa ‘Primus Guma Guma Super Star, atazuyaza ngo ni ho heza ho kubwiriza ubutumwa.Padiri Uwimana uririmbira Imana mu njyana ya Hip-hop

Yabitangarije KT press mu gihe ubusanzwe usanga abahanzi benshi mu baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, bavuga ko batajya mu bitaramo cyangwa amarushanwa yamamaza inzoga.

Kuri Padiri Uwimana ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Nyundo, asanga kujya mu marushanwa nk’aya, ari umwanya mwiza wo kwamamaza inkuru nziza abicishije mu njyana ya Hip-hop aririmbamo ikunzwe n’urubyiruko rwitabira ku bwinshi bene ibi bitaramo.

Yagize ati: “Ndamutse ntowe mu bajya muri Primus Guma Guma Super Star mfite umwanya, sinakwirirwa nshidikanya ku kwitabira iri rushanwa kuko nzi neza ko ubutumwa ndirimba mu ndirimbo zanjye bwakwihuta gukwirakwira mu rubyiruko rwitabira ku bwinshi amarushanwa nk’aya.”

Uyu wihayimana yongeyeho ko “ Abantu ntibakwiye gucirwa imanza ku mpano n’ibyifuzo byabo, kuba umuhanzi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana ntibyakubuza kwitabira amarushanwa nk’aya keretse utabishaka ariko atari ukuvuga ngo ni ukugomera Imana.”

Ni mu gihe ADEPR n’abahanzi bayibarizwamo badakozwa ibyo kuririmbira mu tubari no kuririmbana n’abahanzi basanzwe bitwa ko baririmba indirimbo z’isi ngo ni icyaha.

Primus Guma Guma superstar ni irushanwa ryifuzwa kwitabirwa na buri muhanzi hano mu Rwanda kuko harimo kumenyekana k’umuhanzi hirya no hino aho ribera ndetse n’amafaranga kuko uruganda rw’umuziki rukiyubaka.

Kuva mu myaka ishize iri rushanwa ritangiye, nta muhanzi n’umwe mu baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana wari waryitabira.Si uko batabyifuza ahubwo batinya ko batengwa mu madini n’amatorero basanzwe basengeramo.

Aline Gahongayire yigeze kubwira KT Press ati : “Irushanwa nka Primus Guma Guma super star ni ryiza ku iterambere no kumenyekana kw’abahanzi, ari byo twese dukeneye harimo natwe abaririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, ariko ikibazo ni abayobozi b’amatorero n’amadini batubuza kuryitabira.”

Uko Padiri Uwimana yahindutse Umuraperi…

Padiri Uwimana w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko yatangiye kuririmba mu njyana ya Hip-hop mu mwaka wa 2013 nyuma yo kumva bamwe mu rubyiruko baririmba indirimbo isanzwe yitwa iy’si (secular) basohotse mu Kiliziya, ahita yiyemeza gutanga ubutumwa bw’Imana muri iyi njyana.

Ati: “Nari maze kwigisha abana ijambo ry’Imana, nsohotse hanze ya kiliziya nsanga bahugijwe no kuririmba indirimbo yitwa ‘Kanda Amazi.’ Nahise numva hari icyo ngomba gukora, ni uko natangiye Hp-hop”

Padiri Uwimana avuga ko yatangiye kuririmba iyi njyana nta bufasha bwa Kiliziya, gusa buhoro buhoro Kiliziya iramwumva ndetse itangira gushyigikira umuziki we.

Kugeza ubu afite shene (Channel) ya Youtube yashinzwe n’Abapadiri gatulika bakomoka hanze y’u Rwanda by’umwihariko muri Canada, bagamije gukwirakwiza umuziki we ku isi.

Afite indrimbo yise ‘Nyirigira’ na ‘Araturinda’ zivuga ku buzima bwe nk’umunyeshuri wa Karate ufite inzozi zo kuba umuraperi ukomeye n’izindi.

Reba indirimbo ‘Araturinda’ y’umuraperi Padiri Uwimana…

 

Niyikiza Theoneste-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *