Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana aho yararwariye muri Leta Nzunze Ubumwe za Amerika

Muri iki gitondo nibwo hamaze gutangazwa inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga warurwariye mu bitaro byo muri Leta Nzunze Ubumwe za Amerika wapfuye ku isaha ya saa tanu z’ijoro zo muri Amerika.

Mu itangazo ribika padiri Ubald Rugirangoga ryatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu hamwe n’umuryango wa Padiri Ubald Rugirangoga, babajwe no kumenyesha Nyiricyubahiro Karidinali, Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakristu, ba Diyosezi ya Cyangugu, inshuti n’abavandimwe ko Padiri Ubald Rugirangoga warumaze iminsi arwariye muri Leta Nzunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021 muri Leta Nzunze Ubumwe za Amerika.

Image

Bagasoza bavuga ko Ibijyanye n’imihango yo ku mushyingura Padiri Ubald bazabimenyesha murindi tangazo.

Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana uyu munsi gusa nyuma yuko asanzwemo ubwandu bushya Coronavirus akaba yarahise ajyanywe muri Leta Nzunze Ubumwe za Amerika kuvurirwayo.

Byari byaragiye bivugwa kenshi ko Padiri Ubald atamerewe neza kuko aho yararembewe atari yorohewe gusa mubyo we n’umuryango batangazaga bavugaga ko akiri muzima ataritaba Imana.

Padiri Rugirangoga Ubald yarazwiho kuba yarasengeraga abantu bagakira, aho yateranyirizaga imbaga nyamwishi bakaba barazaga bazi neza ko baje gukira indwara zitandukanye.

Padiri Ubald Rugirangoga yagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari umwe mu barinzi b’igihango. Gusaba imbabazi no kuzitanga ni yo ngingo yaranze inyigisho ze igihe cyose.

Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana aho yararwariye muri Leta Nzunze Ubumwe za Amerika

Imana imuhe iruhuko ridashira.

CelebzMagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *