Padiri Ubald arashyinguwe, ibigwi byaranze ubuzima bwe byashyizwe mu ndirimbo

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize Covid-19 mu kwezi gushize, yakorewe indirimbo yiswe ‘Rugirangoga Acyuye Imihigo’, igaruka ku buzima ku bigwi byamuranze mu buzima bwe.

Padiri Rugirangoga wahimbiwe indirimbo na Ndayisabye, azashyingurwa ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, ari bwo hazaba misa yo kumusezera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

Padiri Rugirangoga Ubald yavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa cyane nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Muri 2019, Padiri Rugirangoga yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

Imodoka yakuye umurambo ku kibuga cy’indege i Kanombe

Ibizaranga umuhango wo kumushyingura

 

Akeneye ubutabazi ubuzima bwe buri hagati yo gupfa no gukira

Yakorewe indirimbo

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *