Padiri Nambajimana Donatien wo muri Nyamasheke yasezeye ku Bupadiri

Padiri Nambajimana  Donatien , wakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Nyamasheke diyoseze ya Cyangugu yasezeye ku bupadiri ku mpamvu ziswe ize bwite .

Padiri Donatien yari amaze imyaka isaga 5 ahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti yazeye kuri uyu wa 4 Ukuboza 2018.

Umwe mu bapadiri babanye wifuje ko amazina ye atajya muri iyi nkuru, yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko  isezera rya Padiri Nambajimana, ariko avuga ko impamvu yatumye mugenzi we asezera batarayimenya.

Ati “Twahawe ubutumwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke, atubwira ko mugenzi wacu yasezeye, atakiri ku murimo w’ubupadiri muri Kiliziya Gatolika kubera impamvu ze bwite”.

Yakomeje avuga ko Donatien bari inshuti kandi ko yabonaga afite umuhamagaro atamenya icyabimuteye.

Cecebzmagazine yagerageje  kuvugana n’umuvugizi wa kiliziya gatulika  mu Rwanda Msgr Phillippe Rukamba , ngo tumubaze kuri iri sezera, n’ibisabwa ngo umuntuasezere ntibyadukundira.

Kuba umupadiri yakwegura ni ibisanzwe  kuko  muri 2013 padiri Kalinijabo Lambert wari umuyobozi wa Koleji Kristu umwami yeguye ku bupadiri akajya gushaka umugore.

Padiri Karinijabo nawe yesezeye ku mirimo 2013 ajya gushaka umugore




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *