P-Square isigariye ku izina gusa, Peter Okoye yemeje ko batandukanye burundu ku bw’ibibazo by’umuryango

Nyuma y’amakuru yemezaga ko abahanzi bagize itsinda P-Square batandukanye akanyomozwa,ikiganiro Peter Okoye  yagiranye n’ikinyamakuru Vibe.ng yemeje kobatandukanye yanga kuvanga ibibazo by’umuryango wabo n’akazi ndetse akaba yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya.

Vibe.ng yasuye mu rugo Peter Okoye impanga ya Paul bari bagize P-Square,yemeza ko bamaze gutandukana ndetse we yamaze no guhindura izina ubu asigaye yitwa Mr P akaba yamaze no gushyira ahagaragara indirimbo nshya.

Mr P yahamirije Vibe ko ahanini intandaro zo gutandukana yanze kuvanga ibibazo by’umuryango wabo n’akazi,nubwo atavuga ibyo bibazo ibyo ari byo.Aba basore bagejeje umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga,bari bamaze imyaka isaga 10 bakorera mu itsinda P-Square none basigariye ku izina gusa.

Kanda hano urebe video ‘Cool It Down’ ya Mr P 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *