Oprah yaba yihishye inyuma y’urupfu rw’uwari umugabo we Ndikumana Katauti?

Nyuma yuko uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi,ndetse akaba umutoza w’ungirije wa Rayon Sports apfuye ku buryo butunguranye,kugeza na nubu nta numwe uramenya  neza icyamwishe, amakuru akomeje gucicikana agaragaza ko uwahoze ari umugore we Irene Owoya, Oprah yaba afite uruhare ku rupfu rwa Katauti.
Image result for Opra na Katauti
 
Oprah arashinjwa kugira uruhare ku rupfu rwa Katauti
 
Kuba uyu mugore ashinjwa iby’urupfu rwa Katauti ntabwo byaturutse mu kirere kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko uyu mugore yaba yarabigizemo uruhare.
Ku ikubitiro Oprah ntiyigeze aza gushyingura uwahoze ari umugabo we,abantu bakaba bakomeje kwibaza impamvu ataje nubwo bari baratandukanye ariko bafitanye umwana.
 
Oprah na Katauti bari bamaze igihe kinini batabana ari nako uyu mugore yasabye katauti inshuro nyinshi ko batandukana mu mategeko ariko katauti akamubera ibamba.
 
Iyo myaka yose yarishize yari yaratumye Oprah adashaka undi mugabo, kubera ko amategeko atemera gushyingira umugabo cyangwa umugore washyingiwe badasubiye mu mategeko ngo babatandukanye.
Related image
Uyu mugore aheruka gushyingirwa n’undi mugabo mu gihe yarataratandukana mu mategeko na Katauti
Kubera iyi mpamvu yo kwanga Divorce kwa Katauti akaba ari cyo azira kubera ko abantu benshi cyane cyane inshuti za hafi bari bazi ko Oprah yagiye avuga kenshi ko Katauti nagumya gutsimbarara akanga ko batandukana mu mategeko azamwicisha.
 
Ngo si 1 si 2  yabimubwiye ko nagumya kutemera Divorce azamwicisha,iri jambo rero akaba ari ikintu kitagomba kwirengagizwa.
 
Twabibutsa ko mu minsi yashize Oprah yakoze ubukwe atanabibwiye nyakwigendera Katauti,ikintu cya mubabaje cyane kuba Oprah atarigeze abimubwira.
 
Gusa ibinyamakuru byinshi byandikirwa muri Tanzania byagiye binenga ubwo bukwe bivuga ko ari ubwa feke kuko Oprah mu mategeko ari umugore wa Katauti,bigatuma ubwo bukwe butemerwa kuko ntabwo washaka umugabo ufite undi uwo amategeko yemera.
 
Izi mpamvu zose zikaza ziyongera k’urupapuro Katauti yari yarandikiye Oprah harimo amagambo akarishye amwe asa nkaho yari yiteguye gupfa kuko muri iyo baruwa Katauti yanditse avuga ko gupfa kwe nta kibazo kuko hari uwo asigiye imitungo ye.
Nyuma yo kureba  video y’ikiriyo muri Tanzania (yirebe hano https://www.youtube.com/watch?v=MKqediM4srM ) mpuye n’indi igaragaza ibibazo Katauti yagiye agirana n’uyu mugore, nubwo umuntu atabihuza no kuba ataraje mu kumushyingura. Ibigaragara muri iyi video birimo ibyo bagiye bandikirana kuri Instagram mu bihe bitandukanye
Image result for Opra na Katauti
Umutoza w’abanyezamu muri Rayon Sports, Nkunzingoma Ramadhan (ibumoso) na Ndikumana Hamad Katauti ubwo bari mu muhango wo gushyingura Mutiyimana Evariste …
Abasanzwe ari inshuti zabo kuri Instagram bagiye babibona. Katauti ati “wanga no kumpa umwana wanjye ngo tuvugane kuri fone, ngo uherutse kumbwira ko warose napfuye ariko ibyiza ni ukuzana izo mpapuro za divorce nkazisinya aho kwifuza ko mfa ngo tubone gutandukana. ”  Akomeza agirati “uwo mwana wanjye (Krish) Imana yamumpaye izamukuza abeho neza nubwo napfa ukaba wanga kumpuza na we.”
Uwoya  ati “umunyamategeko wanjye aragushaka ngo usinye impapuro zo gutandukana nanjye ukirirwa umukwepa, niba uvuga ngo nta kibazo ufite cya divorce kuki wanga kuzisinya?
Katauti ati “wagiye wiyubaha koko ukareka gushira isoni, ugatinyuka ugatuka na nyokobukwe koko?.”…Imana ikwakire mu bayo Katauti, RIP
Ibi nibyo abenshi bagarukaho ndetse bemeza ko arizo mpamvu zigaragaza uruhari rwa Oprah ku rupfu rw’uwahoze ari umugabo we Nyakwigendera Ndikumana Katauti n’ubwo ntarukiko ruremeza kumukurikirana.
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *