Oprah wahoze ari umugore wa Katauti yashyingiwe n’undi mugabo

Uwoya Irene ukoresha izina rya Oprah mu mafirime yakoze ubukwe n’umusore witwa Dogo Janja nawe umuririmbyi ukomeye ukomoka muri Tanzaniya, iki cyemezo yagifashe nyuma yo gutandukana burundu n’umutoza w’ikipe ya Rayon Sport Katauti ubwo batabashaga kumvikana narimwe haba mu mico mibi yagiye iranga uyu mugore Oprah.

Dogo Janja asinya ko atazahemukira Oprah

Byavuzwe cyane mu Itangazamakuru rya Tanzaniya ,ryemeza ko Oprah aca inyuma umugabo we Katauti,aho Katauti yabaga ari mu Rwanda Oprah nawe akajya mu bandi Basore b’ibyamamare nka Msami,yewe ‘umuhanzi Janguar wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Kigeugeu nawe yashyizwe mu majwi ko yaba aryamana na Irene Uwoya Oprah.

Oprah ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane muri Tanzaniya,ubukwe bwe na Dogo Janja bwagiye butavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, aho bagerageje kubihisha bikomeye ariko byarangiye bimenyekanye ko baba barakoze ubukwe mu ibanga.


Dogo Janja na Oprah bakoze ubukwe mu ibanga
Mbere yo kugaragaza amafoto yaba bombi Dogo Janja na Oprah bameze nkabakoze ubukwe,ibi byubukwe ntabwo nabo babyemeraga wasangaga babizano amanyanga akomeye,aho benshi muri Tanzaniya bavugagako baba bari gukina igisa na Filime.

Katauti akibana na Oprah nk’umugore n’umugabo

Ghafla ikorera muri Tanzaniya yemezako ubu bukwe bwabaye nubwo bwakonzwe rwihishwa,kandi icyagaragaye nuko bwatashywe n’abantu bake cyane doreko no ku mafoto batabigaragaza.

Inshuti za Dogo Janja nizo zari zatashye ubukwe gusa.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *