OMS yemeje ko indwara ya Ebola muri Congo ubu ari ya kabiri ikaze cyane ibayeho mu mateka y’isi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko indwara ya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ubu ari yo Ebola ya kabiri ikaze cyane ibayeho mu mateka y’isi.

Image result for ebola congo

Mu mujyi wa Beni no mu nkengero zawo, abantu 379 byamaze kwemezwa ko bayirwaye mu gihe 47 bacyekwa kuyirwara – bituma iyi ndwara irenga mu bukana kuri Ebola yadutse muri Uganda mu mwaka wa 2000.

Umujyi wa Beni uri rwagati mu gace k’imirwano, ndetse ibikorwa by’ubutabazi byagiye bikomwa mu nkokora n’ibitero by’inyeshyamba.

Imibare itangwa na OMS na leta ya Kongo ivuga ko iyi ndwara ya Ebola imaze guhitana abarenga 200 naho 126 bakaba bamaze kuyikira.

Ariko iracyari ku kigero cyo hasi uyigereranyije n’icyorezo cya Ebola cyibasiye ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’Afurika guhera mu mwaka wa 2013 kugera mu wa 2016, kigahitana abantu ibihumbi 11 na 310.

Ni ubwa kabiri Ebola igaragaye muri Kongo muri uyu mwaka wa 2018. Ubwa mbere, ubwo yadukaga mu burengerazuba bw’igihugu, yahitanye abantu 33, nkuko bitangazwa na leta ya Kongo.

Peter Salama, umuyobozi mukuru wungirije wa OMS ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, ku wa kane yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati:

“Ebola yo muri Kongo ubu ni yo ya kabiri ikaze cyane ibayeho mu mateka… OMS n’abafatanyabikorwa tuzakomeza gukorana bya hafi na minisiteri y’ubuzima muri Kongo dukora ibishoboka byose ngo iyi ndwara icike”.

Iyi ndwara ya Ebola muri Kongo yatangiye mu kwezi kwa karindwi, ikaba ari ku nshuro ya 10 igaragaye muri Kongo kuva yahagaragara bwa mbere mu mwaka wa 1976.

Abakora mu bikorwa by’ubuzima bizeye ko uburyo bw’igerageza bwa mbere bukomatanya imiti ivura Ebola bwatangijwe na minisiteri y’ubuzima ya Kongo ku wa mbere w’icyumweru gishize, buzafasha mu guhashya iyi Ebola ndetse n’izindi zishobora kwaduka mu gihe kiri imbere.

Ikarita

Umutekano mucye urangwa mu burasirasuba bwa Congo wagize ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya Ebola.

Igitero cy’inyeshyamba cyabaye mu kwezi kwa cyenda, cyatumye icyo gihe abakora mu bikorwa by’ubuzima baba bahagaritse gukingira no gushakisha abantu bashobora kuba baragize aho bahurira n’abacyekwa kuba abarwayi ba Ebola.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *