Olokwei Commodore umukinnyi mushya witezweho umusaruro muri Rayon Sport

Umunya-Ghana, Olokwei Commodore wigeze gukinira Parma FC y’abatarengeje imyaka 18 mu Butaliyani,yamaze gusinyishwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sport witezwho umusaruro.

Commodore ufite imyaka 22, wari umaze ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri Rayon Sports, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Yakinanye na Michael Sarpong mu ikipe y’abato ya Gaddafi Football Club kugeza afite imyaka 16.

Uyu mukinnyi ngo yifuza gufasha Rayon Sports gukomeza kuba ikipe ikomeye mu Rwanda ndetse igatwara n’ibikombe.

Olokwei Commodore azahatanira umwanya ubanza mu kibuga hamwe n’abarimo Jules Ulimwengu na mugenzi we Michael Sarpong wifuzwa n’amakipe atandukanye ku mugabane wa Afurika.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *