Oda Paccy na Lick Lick baba bitegura ubukwe?

Umuhanzi Oda Paccy nyuma yo gutangaza ko, umwaka wa 2020 uzarangira nawe avuye mu bukobwa agashinga urwe,ubutumwa yasangije abamukurikirana yifuriza ishya n’ihirwe Lick Lick babyaranye yateje impaka batangira gukekeranya ko baba bari mu mushinga.

Uzamberumwana Oda Paccy ni umwe mu bakobwa b’abaraperi bamaze igihe mu muziki wo mu Rwanda. Kuva yatandukana Lick Lick babyaranye mu 2011 nta wundi mukunzi we uramenyekana.

Oda Paccy aherutse gutangariza INYARWANDA ko umwaka wa 2020 uzarangira nawe avuye mu bukobwa agashinga urwe n’ubwo kugeza ubu uwo bazabana ataramenyakana.

Mu magambo yanditse kuwa 1 Mutarama 2020, yifuriza uyu musore bafitanye umwana w’umukobwa umwaka mushya yateje impaka.yagize ati “Imana yagure iterambere n’ibyishimo mu buzima bwawe muri uyu mwaka inaguhe inzozi zose ufite. Umwaka mushya Papa Linca.”

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto ya Lick Lick, bamwe bagaragaje ko batunguwe ndetse bakekeranya ko baba bari mu mushinga w’ubukwe abandi bavuga ko bisa nko kwihoma kuri Lick Lick usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2011, nibwo Oda Paccy yibarutse umwana w’umukobwa yise Linka Mbabazi.

Hari igihe aba bombi barebanaga ay’ingwe kuko nko muri Kamena 2012 Producer Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ arenzaho kuyikorera agace gato k’amashusho aho yagaraye acagagura amafoto ya Oda Paccy.

Muri iyi ndirimbo Producer Lick Lick yabwiraga Paccy ko aticuza inkurikizi zabaye hagati yabo nyuma yo kubyarana bakanatandukana.

Mbere yo gukora iyi ndirimbo kandi Producer Lick Lick yabanje kwerurira zimwe mu nshuti ze ko yayanditse agamije kubwira Oda Paccy nk’igihano yari amugeneye ku bwo kuba yaramukoreye amakosa akajyana umwana wabo mu ruhame mu gitaramo yakoze cyo kumurika album ya mbere yise ‘Miss President’ , ibintu byamubabaje cyane.

Mu 2015 Paccy yazuye akaboze asohora indirimbo na we ayita ‘Ntabwo mbyicuza’, ikubiyemo amagambo akarishye asubiza Producer Lick Lick.

Icyo gihe, Oda Paccy yeruye ko yanditse iyi ndirimbo agamije guha Lick Lick igisubizo ku byo yamuririmbyeho muri 2012.

Ngo yayikoreye uyu musore nkana nk’ikimenyetso kimwereka ko ‘Paccy abayeho neza kandi nta ruhare na ruto Lick Lick abifitemo nubwo muri 2012 yivugaga imyato ko agiye gusenya ubuzima bw’uyu mukobwa’.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *