Oda Paccy afite amahitamo ku wo azaba we mu gihe kiri imbere- Bamporiki Edouard

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimangiye ko Oda Paccy nyuma yo kwamburwa izina ry’ubutore, ubu ari we ku giti cye ufite amahitamo ku wo azaba we mu gihe kiri imbere.

Image result for Bamporiki Edouard

Yasobanuye ko muri iki gihe Oda Paccy atakiri intore nta byinshi byo kumuvugaho mu ntore gusa yemeza ko mu gihe yahinduka akikosora, yakongera agatozwa kuko amarembo yo gusubira mu itorero afunguye.

Yavuze ku ngingo zitandukanye zijyanye n’umuco, ibibazo biwugarije muri iyi minsi n’uburyo hari abakomeje guha umwanya ibiwutobera kurusha guha imbaraga zabo ibiwubaka.

Kuri Oda Paccy, yagize ati “Ntari mu ntore zacu, ariko umuntu yamwifuriza ko yareba neza ibyo arimo icyo bimumariye n’icyo amariye abamukurikira hanyuma na we agafata icyemezo cyo kugaruka mu ntore kuko kuba hanze y’itorero waratojwe, kuba hanze y’intore wari yo, gutakaza izina ntabwo ari byiza ariko kandi ni amahitamo ye.”

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo kuri Oda Paccy, “hari abandi benshi bari gukora neza dukwiye gushyigikira no gufasha kugira ngo hatazagira ikibasubiza inyuma.”

Yongeyeho ati “Iyo umuntu yanyereye ni we umenya uko azagenda ubutaha, ikiba cyamuteye kunyererera ni we uba ukizi, ntabwo namutekerereza ariko we azi ukuri n’icyo agomba gukora, ntabwo ari umwana, kandi natagikora ni we bireba kurusha abandi.”

Oda Paccy yambuwe izina ry’ubutore ubwo yari amaze amasaha make atangiye kwamamaza indirimbo ye, ariko benshi bakaza kumushinja ko ivuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Ifoto Oda Paccy yashyize hanze yamamaza indirimbo ye nshya Ibyatsi ntiri kuvugwaho kimwe na benshi

Iyo foto yamamaza indirimbo ye yise Ibyatsi. Uko ikoze, yabanje kwandika ‘IBYA’ mu nyuguti zitsindagiye ubundi ‘TSI’ ayishyira munsi, mu nyuguti zisa umweru, ku buryo byasize benshi mu kantu.Uretse uburyo amagambo yanditse, hariho n’ifoto y’umukobwa imugaragaza ikibuno.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *