Nziza Lavie mu ndirimbo ye” Naribagiranye” ,ati”Ruhinduka nk’ igicu rwibagirana nk’ inzozi rukendera nk’ ibihe”

Nyuma yo gusohora indirimbo” Naribagiranye”, igakundwa cyane hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga nk’ uko byagiye bitugeraho, noneho Umuhanzi Nziza Lavie  atangariza abakunzi ba muzika nyarwanda ko agiye kubagezaho izindi ndirimbo zizaba zigize album ye mbere yemeza adashidakanya ko zizabegera ku mutima.

Iyi migabo n’ imigambi myiza y’ umuhanzi Nziza Lavie yayitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ ikinyamakuru cyibanda ku myidagaduro Celebzmagazine.com gikorera mu Rwanda i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020, ubwo yashimangiraga ku mpamvu nyamukuru zamuteye gutangira gukora muzika nk’ umwuga.

Ku myaka 24 y’ amavuko, Nziza Lavie yadutangarije ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka 10 gusa, ngo kuko yibuka ko ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’ amashuri abanza yitabiriye amarushanwa yari yateguwe n’ ikigo yigagaho.

Yagize ati” Ndibuka umuntu wari uzi kuririmba nakundaga kwegera akankosora ambwira ko kwandika indirimbo bisaba gukoresha ubwenge n’ ubushishozi ibyo byaranyubatse cyane kuko uko nakomezaga kuzamuka mu mashuri abanyumvaga ndirimba banteraga imbaraga bambwira ko mbizi pe!”.

Yakomeje atubwira ko kimwe n’ abandi bahanzi bifuza kuzamuka yagiye ahura n’ ibibazo byo kubura amikoro ariko akimara guhura na Thierry amubera umujyanama mu bya muzika ndetse n’ umuvandimwe mu buzima busanzwe nabyo biri mu bintu bikomeza kumwereka ko imbere ni heza.

Ku bijyanye n’ injyana ya muzika yahisemo, Nziza Lavie yatubwiye ko agitangira muzika yahereye ku njyana ya Rap ariko ngo uko yagendega yinjira cyane mu mwuga n’ uko yaje kwisanga muri R&B.

Kuri iyi ngingo uyu muhanzi yagize ati” Maze gutahura ko nshoboye numva ko injyana yose ishoboka yanzamo nayikora bitewe n’ intego mfite mu guhanga indirimbo kuko iyo umuntu afite impano y’ ikintu bitinde bitebuke agera ku cyo yifuza”.

Twifuje kubaza Nziza Lavie ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye” Naribagiranye” asobanura ko ari inkuru y’ umuntu wakundaga mugenzi we ariko bapfuye akantu yise “gato” uwo muntu ahita amwanga burundu aho niho yakuye inyikirizo igira iti”Ruhinduka nk’ igicu rwibagirana nk’ inzozi rukendera nk’ ibihe”.

Mu gihe , Nziza Lavie avuga ko agifite byinshi byo gukora mu buzima bwe bwite ndetse n’ ubuhanzi bwe aho akomeje gutunganya ibihangano ye avuga ko kimwe mu bintu bimubabaza kugeza magingo aya ari ukubona ubuzima bw’ impfubyi yabayemo  ariko ku ruhande yishimira kubona ashobora guhaguruka akagira icyo akora kikabasha kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Kanda hano:

Ku musozo w’ ikiganiro yagiranye na Celbzmagazine.com ,Nziza Lavie yashimangiye ko mu gihe Imana ikimuha ubugingo n’ impagarike inyenyeri ye ikarushaho kwaka nawe azafasha abandi bantu babyirutse bafite impano ariko babuze ubushoboze bwo guhindura inzozi zabo impamo.

Gaston Rwaka/Celebzamagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *