Nyuma y’uyu mwaka wa 2019 Hakizimana Muhadjiri arifuza guhindura ubuzima-VIDEO

Hakizimana Muhadjiri, ukinira APR FC uzwiho kudahusha penariti yatangaje ko ntakabuza uyu mwaka wa 2019 yifuza guhindura ubuzima akagira indi kipe ikomeye akinira imuha amafaranga yifuza.

Mu kiganiro kirambuye aheruka kugirana na Flash Fm,Muhadjiri yemeje ko uyu mwaka yifuza guhindura ubuzima akagira indi kipe.

Ati”Uyu mwaka nurangira ndumva nifuza gusohoka nkahindura ikipe kandi abandi bose basohoka nta cyo bandusha mpora nsaba Imana ngo ibinshoboze kandi amazeserano yajye arabinyemerera azarangirana n’uyu mwaka.”

Uyu musore ukunzwe mu Rwanda afite bakuru be bakomeye barimo Haruna Niyonzima ukina muri Simba FC yo muri Tanzania akagira na mukuru we witwa Sibo uri i Burayi, yemeza ko mu makipe yose anyuramo yizerwa mu kudahusha penariti. Muhadjiri yemeje ko yifuza kuzahurira mu kibuga kimwe na mukuru we Harina bahanganye cyangwa bakina mu ikipe imwe.

Image may contain: 2 people, people standing and suitMuhadjiri yakomoje ku mbogamizi amaze guhura nazo mu gihe amaze muri APR FC ,ngo ikiza ku isonga ni uko aho agiye hose asanga hari umufana cyangwa umuyobozi wa APR FC  bikamubuza kwisanzura.

Muhadjiri yasoje ikiganiro avugako amaze gutsinda ibitego 5 muri Equip national na 25 yatsindiye APR FC .Umutoza wamusigiye urwibutso mu bamutoje ni Kanyankore Gilbert Yaounde

IKIGANIRO KIRAMBUYE

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *