Nyuma y’umwaka bamenyanye Jason Derulo n’umukunzi we baritegura kwibaruka umwana wa mbere

Nyuma y’umwaka urenga bakundana umuhanzi w’icyamamare w’umunyamerika Jason Derulo n’umukunzi we Jena Frumes baritegura kwibaruka umwana wabo wa mbere barikumwe.

Babinyujije kuri Instagram ku munsi w’ejo wo Ku cyumweru, tariki ya 28 Werurwe 2021, aba bombi batangaje amakuru yishimwe ko bitegura kwakira umwana wabo mugihe cya vuba.

Uyu muhanzi yashyizeho amashusho arikumwe n’umukunzi we, amashusho yuzuye urukundo rwabashakanye aho bari baherereye ku mucanga wo ku mazi.

Ku mushusho yashyize kuri Instagram Derulo yanditseho agira ati:”Ntabwo twatekerezaga gushimishwa cyane n’iki gice gishya mu buzima bwacu arangije atangiga umugore we jenafrumes.”

Ni mugihe umugore nawe yagiye kurubuga rwa Instagram agashyiraho ifoto arikumwe n’uyu muhanzi akandika ati: ”Mama & Dad  🍃👶🏽,”.

Derulo mu kiganiro aherutse kugira yatangarije abantu ko yahuye n’umugore we mushya Frumes muri 2020 mbere gato y’icyorezo cya COVID19 cyaduka.

Nyuma y’umwaka bakundanye umuhanzi Jason Derulo ari mu byishimo yuko umukunzi we Frumes agiye kwibaruka imfura ye

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *