Nyuma yo kwitwara neza mu mikino nyafurika yerekeje muri paris saint germain

Umukinnyi  ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Everton  yo mu bwongereza  , akaba anakinira ikipe y’igihugu ya senegal , Idrissa Gana Gueye, yerekeje muri Paris St-Germain  yo mu Bufaransa gukora ikizamini cy’ubuzima

Idrissa Gana Guèye en visite médicale au PSG

Gueye yerekeje muri Paris saint germain ari umukinnyi wa gatandatu uguzwe muri uyu mwaka

Nkuko tubikesha BBC , uyu mukinnyi w’imyaka 29 araba abaye umukinnyi wa gatandatu iyi kipe yatwaye igikombe cya championa y’ubufaransa y’umwaka wa 2018/2019, iraba  iguze  yitegura championa ya 2019-2020

Guèye yagiye muri  Everton avuye muri aston Villa mu mwaka wa 2016,yakiniye  Everton  imikino 108 mu marushanwa yose .

Idrissa Gueye va devenir la sixième recrue du PSG.

Gueye ni umwe mu bafasha abakina mu kibuga hagati

Kuri video yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru   RMC Sport, Gana Gueye yari ku kibuga cy’indege cya Roissy-Charles de Gaulle avuga ko agiye mu bizamini by’ubuzima ,

Amakipe yombi yemeranije ko gueye agendera kuri millioni 32 z’amaheuro

Eric TWAHIRWA

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *