Nyuma yo kwimwa indezo na Dimond Hamisa Mobeto ari mu bihe byiza n’umuherwe Rick Ross-AMAFOTO

Mu gihe amakuru adasiba kuvuga ubushyamirane hagati ya Diamond na Hamisa Mobeto babyaranye akimwa indezo,biravugwa ko Hamisa ari mu rukundo n’umuraperi ukomeye wo muri Amerika Rick Ross ndetse bakunze no kugirana ibihe byiza.

Image result for Hamisa Mobetto in USAHamisa Mobeto na Rick Ross

Inkuru dukesha imbuga zitandukanye zandika imyidagaduro  muri Amerika zigaruka kumubano w’ibanga uri hagati ya Rick Ross n’umunyamideli wamamaye cyane muri Tanzania kuri Instagram Hamisa Mobetto.

Uretse kuvugwa hashyizwe ahagaragara amafoto y’uyu mugore wabyaranye na Diamond ari muri Amerika mu bihe byiza n’umuraperi Rick Ross uheruka gutaramira muri Kenya.

Image result for Hamisa Mobetto in USAUmunyamideli Hamisa Mobeto

Ntihavugwa igihe bamaranye n’aho bari baherereye gusa bigaragara ko bishimanye ariko hakaba n’abavuga ko bari basanzwe baganira bifashishije ikoranabuhanga nyuma biza kuba akarusho ubwo uyu muherwe aheruka gutaramira muri Kenya byemezwa ko bahuye bagirana ibihe byiza basezerana kunga ubumwe.

Image result for Hamisa Mobetto in USAIbihe byiza

Uyu mugore yerekeje muri Amerika guhura n’uwo yikundira. Ni nyuma y’unkuru ivugwa ko uyu Hamisa aheruka kumvikana aganira n’umupfumu amusaba imiti yo guha Diamond ngo akunde amugarukira akamuha inzu.

Abakurikirana umubano wa ba Stars bavuga ko urukundo hagati ya Rick na Hamisa udafatika ahanini bashingiye mu kuba uyu mugabo asanzwe afite urugo n’abana bakabihuza no kuryoshya gusa.

Related image

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *