Nyuma yo kwibaruka undi mwana mu rugo kwa Diamond havutse intonganya

Nyuma yo kwibaruka imfura Diamond na Tanasha havutse intonganya biravugwa ko bagiye gukoresha ikizamini cya DNA kugira ngo hamenye neza se w’umwana.

Nyuma yo kwibaruka undi mwana mu rugo kwa Diamond havutse intonganya

Inkuru dukesha Global Publishers  ivuga ko ibintu  byifashe  nabi kwa Diamond na Tanasha nyuma yo kwibaruka umwana tariki ya 2 Ukwakira 2019.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko umwe mu muryango wa Diamond, avuga ko bashaka gukoresha DNA nyuma y’uko basanze uyu mwana adasa na Diamond ndetse ngo afite imisatsi isa nk’iyA barabu.

Yagize atiNyuma y’uko mama wa Diamond ashyize amafoto hanze ya bimwe mu bice by’umutwe by’uyu mwana, byakuruye ikintu gisa n’amayobera. Bamwe baravuga ngo afite imisati y’Abarabu, ngo ikizakuraho urujijo akaba ari ugukoresha iki kizamini.”

Juma Lokole, inshut ya hafi y’umuryango wa Diamond we yavuze ko ukuri ari uko umwana ari uwa Diamond.

Nyina wa Diamond avuga ko ibyo byo gupima DNA na bo barimo kubibona ku mbuga nkoranyambaga, gusa ngo bakwiye gutegereza bakereba ikizakurikiraho.

Twabibutsa ko nanone nyuma Diamond yo kubyarana na Zari muri 2015 umwana Latifah Nasibu ‘Tiffah Dangote’, nabwo havutse inkuru zivuga ko umwana atari uwe ubundi bajya gukoresha ikizamini cya DNA.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *