Nyuma yo kutemererwa gutaramira i Burundi! Israel Mbonyi yageneye ubutumwa abakunzi be

Nyuma yaho umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yangiwe kujya gutaramira mu gihugu cy’u Burundi yahise agenera ubutumwa abakunzi be, aho yashimangiye ko ibitaramo yarafite muri icyo gihugu byasubitswe, bikazasubukurwa mu gihe cyiza, Coronavirus nizaba yarangiye.

Iri tangazo uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaza ze rikaba ryakurikiwe n’irya Guverinoma y’u Burundi yasohoye mu cyumweru gishize ivuga ko uyu muhanzi atemerewe gukorera ibitaramo muri iki gihugu, hari tariki ya 28 Nyakanga 2021.

Bukeye bwaho Minisitiri w’umutekano muri iki gihugu yavuze ko nta munyarwanda bazemerera kujya gukora igitaramo muri iki gihugu, ni mu gihe na Bruce Melodie yari afiteyo ibitaramo muri uku kwezi byose bigasubikwa.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instaram yagize ati “Tubabajwe no kubamenyesa ko Israel Mbonyi ibitaramo yagombaga gukorera Bujumbura byakuweho. Twafashe umwanzuro wo gukuraho ibi bitaramo bitewe n’inama z’ubuyobozi bushinzwe ubuzima batugiriye kubera icyorezo cya Coronavirus. Iki gitaramo tuzagikora mu gihe amategeko abuza abantu guteranira hamwe azaba yakuweho.”

Israel Mbonyi akaba yari afite ibitaramo muri iki gihugu cy’u Burundi guhera tariki ya 13 kugeza 15 Kanama 2021, byose byagombaga kubera mu mujyi wa Bujumbura.

Umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahumurije abakunzi be b’i Burundi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *