Nyuma yo kugororwa Gisa Cy’Inganzo na Fireman bafashe umwanzuro,P Fla we ari mu gihirahiro

Nyuma yo kugororwa,abahanzi barimo Gisa cy’Inganzo na Uwimana Francis uzwi nka Fireman mu njyana ya Hiphop biyemeje gusezerera ubuseribateri bambika abakunzi babo impeta zitegura ubukwe.Ni mu gihe umuraperi P Fla we aherutse gutandukana n’uwo biteguraga kubana.

Umuhanzi Gisa James [Gisa cy’Inganzo] agiye kurushinga n’inkumi bamaranye umwaka urenga bakundana.

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 nibwo Gisa cy’Inganzo yasohoye impapuro ziteguza ubukwe afite n’umukunzi we Barindisezerano Jackin.

Gisa yahishuye ko uyu mukobwa bamaze umwaka urenga bakundana. Batangiye inzira ibaganisha ku kubana ubwo yari afunguwe muri Mata 2019.

Gisa avuga ko urukundo rwabo rwavomerewe cyane igihe yari afunzwe, uyu mukobwa yamubaye hafi amuha urukundo rwatumye ubwo yafungurwaga ahita afata icyemezo cyo kumukunda uruzira uburyarya.

Ubukwe bwa Gisa cy’Inganzo nkuko bigaragara ku mpapuro zibuteguza buteganyijwe tariki 1 Mutarama 2021.

Gisa cy'Inganzo agiye gukora ubukwe | IGIHEUmuhanzi w’injyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi nka Fireman nawe aherutse gutungurana agaragaza amashusho ye apfukamye n’ivi rimwe mu ruziga rw’indabo, ibizwi nko gutera ivi, yambika impeta umukobwa witwa Kabera Charlotte bateganya gushyingiranwa mu minsi ya vuba.

Umuraperi Fireman yakuranye izindi mpano zitari muzika zanamuhesheje ibihembo binyuranye - Flash Radio TV

Fireman waranzwe no kumwenyura muri iki gikorwa, ntabwo yavugaga amagambo menshi, uretse gusa ko yazanye umukobwa mu cyumba cyari cyateguwe, kirimo indabo n’ibipirizo byagizwe umutako, amugejeje mu kaziga k’indabo amuha ururabo.

Mu mafoto reba uko umuraperi Fireman yateye ivi yambika umukunzi we impeta. - KIGALISOURCE

Muri urwo rurabo harimo impeta, Fireman yahise ayikuramo ashyira ivi rimwe hasi asaba umukobwa kuyimwambika na we, umukobwa utajuyaje yahise yemera ko azaba umugore wa Fireman.

Ni umunsi wahuriranye n’umunsi w’isabukuru y’amavuko ya Kabera Charlotte, wari wateguriwe umutsima byavuzwe ko na wo washatswe na Fireman, maze muri ibi birori bitari birimo abantu benshi, nibwo yakoze iki gikorwa cyo gutera ivi.

Fireman wari ufite ibyishimo byinshi yahise yandika kuri Instagram ye avuga ati “Ibi ni ibihe bitazibagirana, uri akagirwamana kanjye”, mu gihe mu yandi mashusho yari yabanje, Fireman yanditse ati “Yavuze Yego”.

Umuraperi P Fla uzahajwe n'inzara aratabaza Minisiteri ibifite mu nshingano kugira icyo ikora | celebz MagazineAya makuru meza aravugwa mu gihe umuraperi P Fla we aherutse gutandukana na Aline biteguraga gushyingirwa.

Nzamara imyaka 70 ntarashaka,buri musi nkora marriage”-Umuraperi P FLA | celebz Magazine

Umuraperi P Fla umaze hafi imyaka ibiri avuye muri gereza ya Mageragere aherutse guhamya ko yaciye ukubiri na Aline bavuzwe mu rukundo wamufashaga mu bya muzika ndetse biteguraga gukora ubukwe.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *