Nyuma yo kugera muri Uganda bagasanga nta ndirimbo z’u Rwanda zicurangwa,bamwe mu banyamakuru biyemeje kuzamura umuziki w’abanyarwanda

Ni kenshi dukunda ndetse tukanacuranga indirimbo zo hanze nyamara tukirengagiza iz’iwacu tugira ngo abo hanze nibo bazakunda umuziki wacu natwe tutawukunda,mu minsi ishize nibwo umuhanzi The Ben yakoreraga igitaramo gikomeye muri Uganda aha uyu muhanzi yaherekejwe n’abanyamakuru benshi ba hano mu Rwanda bari bagiye kwihera ijisho aho umuhanzi w’umunyarwanda ataramira mu gitaramo gikomeye muri Uganda. Icyakora umujinya bamwe mu banyamakuru bakuye Uganda ugiye guhindura byinshi kuko basanze nta ndirimbo z’abanyarwanda zicurangwa muri kiriya gihugu.

Benshi mu baganirije itsinda ry’abanyamakuru bifuzaga kumenya byinshi ku muziki w’u Rwanda muri Uganda bagarutse kukuntu muri Uganda uvuze muzika y’u Rwanda byibuza humvikana abahanzi batatu  aribo; Charly na Nina kubera indirimbo bakoranye na Geosteady ikamamara, Meddy ufite indirimbo yitwa Slowly yigaruriye imitima ya benshi muri Uganda (nabwo indirimbo izwi cyane kurusha umuhanzi) ndetse na The Ben kubera indirimbo afitanye na Sheebah yatumye abantu bakanguka bagashaka kumenya uyu muhanzi.

Usibye aba batatu, abandi bahanzi ba hano mu Rwanda ngo byibuza niyo indirimbo zabo zacurangwa mu tubyiniro ariko biragoye kuyibona kuri televiziyo cyangwa ngo uyumve kuri radiyo y’i Bugande. bamwe mu baganirije iri tsinda ry’abanyamakuru ryari ryavuye mu Rwanda batangazaga ko ahubwo bitewe nuko Kampala ari umujyi ubamo abanyarwanda benshi kandi utubari banyweramo basa naho batuziranyeho akenshi iyo ugiye muri utwo tubari ushobora kumva umuziki w’abanyarwanda ariko wajya mu tundi tubari tuzwi nkutwabagande arinatwo twinshi bikaba byakugora kumva indirimbo z’abanyarwanda. Aha hatangwaga ingero z’utubari n’utubyiniro nka; Atmosphere, Pyramid ndetse Hideout ndetse n’utundi tubari dukunze kubamo abanyarwanda aha usanga nabacuranga muzika ari abanyarwanda.

Nyuma yo gusanga muri Uganda badakunda muzika y’u Rwanda ntanubushake bafite bwo kuzamura muzika y’u Rwanda  abanyamakuru bari muri iki gihugubahise babibona nk’isura yo mubindi bihugu twibeshya ko muzika y’u Rwanda iri kuzamukamo. Aha  bahahagurukanye imigambi mishya yo gutangira guteza imbere muzika y’iwabo bacuranga abahanzi ba hano imbere mu gihugu. bakaba barahagurukanye intambara nshya bagiye kurwana yiswe ‘Rwandan Music First’ aha bakaba bavuga ko icya mbere ari uko muzika y’u Rwanda yatera imbere abandi bikaza nyuma. Iyi nkubiri ikaba yarahise itangizwa n’abanyamakuru nka; Rutaganda Joel wa City Radio ndetse na Yago uyu akaba umunyamakuru wa TV10 wanahise atangiza kampanye yise Rwandan Music First.

Yago                          Yago umunyamakuru wa TV10 umwe mub’imbere muri uru rugamba

Rutaganda Joel akigera i Kigali nyuma y’uru rugendo yahise atangira gusaba ubuyobozi bwe ko bwamuha amasaha byibuza abiri ku munsi byibuza acuranga indirimbo zo mu Rwanda gusa yaba izubu cyangwa iz’imyaka mike ishize aha akaba yarahawe iminsi itatu mu cyumweru ku wa mbere ku wa gatatu no ku wa kane gusa ariko nanone ikaba iminsi ishobora no kwiyongera. Aha Rutaganda Joel mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati” Ariko abantu batabona ko ari uguhangana, Oyaaaaa!!!!!ahubwo bareke twubake ikintu kitazorohera uwo ariwe wese kumeneramo.”

Uyu munyamakuru wa City Radio yagiraga ati” Bibaye byiza nka buri Radio ikagira isaha imwe ikina indirimbo z’inyarwanda gusa waba ari umusanzu ukomeye ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda. abategura ibitaramo nabo bakwiye guha agaciro abahanzi bacu. Kuko igihe WizKid, Davido baje mu Rwanda noneho bakabona abahanzi b’abanyarwanda barabirukana aho yicaye azadufata ate? Birakwiye ko twubaka uyu muziki wacu kuko igihe wubatswe neza n’abahanzi bakarushaho gushyira hanze ibintu bifire ireme umuziki waba umutungo ukomeye ku gihugu.”

RutagandaRutaganda Joel umunyamakuru wa City Radio yamaze guhabwa amasaha 6 mu cyumweru yo gucuranga umuziki w’u Rwanda gusa, aya masaha ashobora no kuzongerwa nkuko nyiri ubwite abyitangariza

Ku bw’uyu munyamakuru wa City Radio ngo abahanzi nabo ubwabo bagomba guhaguruka bagafatanya n’abanyamakuru kurwana iyi ntambara bagashyira hamwe bagafashanya mu gihe bazaba bunze ubumwe we asanga bizorohera umuziki w’u Rwanda gutumbagira aho kugira ngo umwe arwane ukwe nundi arwane ukwe ndetse bibeshye ko abanyamakuru aribo bo kurwana iyi ntambara nkaho aribo ba nyiri ibihangano. Ahas akaba yasabye abahanzi kubanza kubaka umuziki w’iwabo kuruta gutekereza cyane ku ndirimbo zibahuza nabahanzi bo mu karere nazo abo bahanzi batanamamaza iwabo ahubwo ugasanga abahanzi ba hano mu Rwanda nibo bahanganye no kwamamaza izi ndirimbo naba banyamahanga mu Rwanda kurusha uko abo banyamahanga babamamaza iwabo.

Usibye abahanzi basabwa gufashanya no gutezanya imbere abanyamakuru bari mu gihugu cya Uganda barasaba ibindi bitangazamakuru kuba byahagurukira guteza imbere umuziki w’u Rwanda cyane cyo kimwe nabacuranga mu tubyiniro nabo usanga ahanini bakabaye bumva iyi ntambara ndetse bagafata gahunda yo guteza imbere muzika y’u Rwanda kurusha gucuranga no guteza imbere muzika yabandi.

Mbitezimana isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *