Nyuma yo kubyarana abana 2 Anita Pendo na Ndanda  batandukanye,abana bazarerwa bate?

Nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri, Nizeyimana Alphonse Ndanda yatangaje ko nta gahunda yindi afitenya na Anita Pendo ndetse ko urukundo rwabo rwarangiye bamaze gutandukana.

Image result for Anita Pendo na Ndanda 

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yatangaje  ko kuva muri Gashyantare 2018 atabana na Anita Pendo cyane ko nk’uko yanabyanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha yatangaje ko we atuye ku Kacyiru mu gihe Anita Pendo we atuye i Remera bakaba batakibana. Ndanda avuga ko kuri ubu ikimuhuje na Anita Pendo ari abana babyaranye ari bo Tiran na Ryan. Ahamya ko nta kindi kimuhuje na Anita ariko ntatangaza intandaro yo gutandukana.

Nizeyimana Alphonse Ndanda yatangaje ko kuri ubu yatangiye ubuzima bwe bushya butarimo Anita Pendo ndetse anahamya ko Anita nawe yatangiye ubuzima bwe bushya. Ndanda arasaba abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bibaye byiza ntawakongera kumubaza ibijyanye n’umubano we na Anita Pendo cyane ko nta mubano uhari udasanzwe uretse abana babyaranye.

Yagize ati: Amaso yange ari kuri #Tiran #Ryan ibindi abantu bibwira ni ibyo bibeshyera sibyo, abambaza ibijyanye na mama wabo murekere aho ndabasabye, abanyandikira babimbaza ukuri kwabyo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera. Mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwe bityo ndumva ndi mu nzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye “#Tiran #Ryan” Aya magambo aragaragaza byeruye ko Anita Pendo na Nizeyimana Alphonse Ndanda bamaze gutandukana burundu.

Image result for Anita Pendo na Ndanda 

Nyuma y’igihe gito havugwa ko bakundana uyu muryango waje kwibaruka umwana wabo wa mbere w’umuhungu mu mwaka wa 2017 -2018 bibaruka ubundi.Iyi nkuru yababaje benshi bibaza uburyo Ndanda yihakanye Anita nyuma yo kubyara.Nubwo Ndanda avuga ko ahugiye mu gushaka ibirera abana hibazwa uko azarera abana atabana nabo.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda rwatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka wa 2016, kuva icyo gihe itangazamakuru ryakomeje guhanga amaso urukundo rw’aba bombi b’ibyamamare cyane ko Anita Pendo ari umunyamakuru ukomeye kuri RBA, igitangazamakuru cy’igihugu mu gihe Alphonse Ndanda we ari umukinnyi uzwi cyane mu mupira w’amaguru.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *