Nyuma yo kubona itike y’igikombe cy’isi,Gernot Rohr yongerewe amasezerano

Federation y’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF, Nigeria football Federation) yamaze kongerera amasezerano umutoza wayo Gernot Rohr kugeza muri 2019,nyuma yo kubahesha itike y’igikombe cy’isi.

Rohr, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri 2016 bemeranya ko amasezerano ashobora kongerwa mu gihe yakwitwara neza cyane cyane igihe babona itike y’igikombe cy’isi. Gernot akazatoza Nigeria kugeza muri 2019 aho ashobora kuzatoza mu gikombe cy’Afurika cyo muri uwo mwaka.

Image result for Gernot Rohr

Umurimo werekejeho amaboko ujye uwukorana umwete, urugero rwiza ni Gernot Rohr

Gernot Rohr yavuze ko yishimiye kujyana Nigeria mu gikombe cy’isi dore ko batigeze bahabwa amahirwe yo kubona itike igihe imikino yatangiraga bahura na Cameroun na Algeria dore ko ayo makipe yombi yahabwaga amahirwe cyane.

Image result for super eagles

Ati”“Ndizera ko 2018 mu Burusiya bizaba ari ibihe byiza kuri twe twese,” Gernot Rohr Umudage wahoze atoza Burkina Faso aganira n’itangazamakuru nyuma yo kongererwa amasezerano.

Rohr yashimiye Abanyanigeriya ku bikorwa byabo byiza avuga ko zari imbaraga zikubiye hamwe, “murakoze banyanigeriya,tubonye iyi tike twese hamwe.”

Image result for super eagles

Bari kumwe n’umutoza Rohr,Nigeriya izaba iri mu Burusiya umwaka utaha

Umunyamabanga mukuru wa NFF, Mohammed Sanusi yavuzeko the Super Eagles (ikipe y’igihugu ya Nigeriya) izagira imyiteguro myiza y’iki gikombe cy’isi.

“Turishimye kandi tuzakomeza,ntabwo ari uko twabonye itike gusa,ahubwo tuzakomeza kwitegura neza kugira ngo tugire uduhigo twiza mu gikombe cy’isi nka Nigeriya igihe tuzaba twerekeje mu burusiya 2018”.

 

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *