Nyuma yo guterwaho amaboko ya mugenzi we witabye Imana  ashobora kwandika neza nta kibazo akanakina

Zion Harvey ,umwana w’umuhungu w’Umunyamerika yateweho amaboko mashya ku buryo ubu akora neza kandi akabasha kuyakoresha akina udukino tw’abana dutandukanye. Ni nyuma yaho yari yarabuze ayo yavuka afite imyaka ibiri gusa , ubwo yafatwaga n’indwara ya Sepsis.

Image result for Zion Harvey

Inkuru dukesha BBC ivuga ko uyu mwana Zion Harvey amaze imyaka ibiri ateweho amaboko, kuko yayateweho afite imyaka 8 ubu akaba afite 10 aho bayamuteyeho mu mwaka w’2015.

Image result for Zion Harvey

Abantu iyo babonye Zion akinisha ayo maboko baratangara cyane , kuko batiyumvisha uburyo umuntu wapfuye ashobora gutanga umusanzu ukomeye nkuriya.

Image result for Zion Harvey

Yifashishije ayo maboko, Zion abashaka kwandika, kwitamika ibiryo no kwiyambika imyenda, bivuze ko ubwonko bwe bwarangije kwakira ayo maboko, kuko ari nabwo biyakoresha nkuko amasuzuma yakozwe abishimangira.

Image result for Zion Harvey

Mu buhamya bwe yagize ati,”Mfite imyaka ibiri, banciye amaboko kuko yari arwaye, ubwo nari ndwaye sepsis , muri icyo gihe kandi nari ndwaye n’impyiko, ariko mama yaje kumpa iye ubumeze neza”

Uretse undi muntu wigeze guterwaho amaboko nk’aya mu 1998, Zion yabaye uwa mbere mu bahawe aya maboko bakiri bato .

Aya maboko yayateweho n’itsinda ry’abaganga n’abaforomo 40, abaganga babaga 10, n’abaforomo 30, igikorwa cyatwaye amasaha 12 . Kuri ubu zion ashobora gukina umukino wa Base ball ntakibazo , kandi avuga ko akina neza kurusha bagenzi be bafite amaboko bavukanye.

BBC NEWS
Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *