Nyuma yo gutandukana n’umugore babyaranye Amag The Black aritegura ubukwe

Imbere y’imbaga y’abantu bitabiriye igitaramo cya Aline GAHONGAYIRE cyo kumurika Album ye ya 7 yise “New Woman”, Amag The Black, yatangaje ko Gahongayire azaba Marraine mu bukwe bwe yitegura.
Muri iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukwakira, 2017, Amag The Black, yavuze ko akunda cyane kandi akubaha Aline Gahongayire. Na Gahongayire atangaza ko yubaha Amag The Black. N’akanyamuneza kenshi Amag yagize ati “Uyu mubyeyi  ndamukunda kandi ndamwubaha  cyane. Buri cyumweru ndamuhamagara nkamusaba ko asengera. ….. kandi hari ibintu byinshi banditseeeee  mu bukwe bwanjye Aline niwe uzambera  Marraine”
Amag The Black n’umugore babyaranye ubu batakiri kumwe
Uyu mwaka  humvikanye amakuru avuga ko Hakizimana Amani wiyise AmaG The Black yamaze gutandukana n’umugore we nawe arabyemeza  nyuma y’imyaka ibiri yari ishize babana mu nzu nk’umugabo n’umugore. Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Ama G The Black yumvikanye  mu rukundo rushya n’umukobwa witwa Lily bitegura gushyingirwa n’ubwo yabanje kubihakana.
Muri iyi minsi Ama G The Black akomeje kugaruka mu nkuru z’imyidagaduro hano mu Rwanda, kuri ubu inkuru y’uyu muhanzi yaraye yemeje ko yitegura ubukwe ndetse Aline Gahongayire azamubera Marrene .




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *