Nyuma yo gutandukana  n’ibigo 3 mu bya muzika, Rwema Denis arerekeza he?

Nyuma yo gutandukana n’ibigo bya muzika birimo Super Level, itsinda rya Charly na Nina nk’umujyanama, birangiye asezerewe no muri The Mane,haribazwa arerekeza he?

Rwema Denis arerekeza he?

Nyuma yuko itsinda Super Sevel ihagaritse ibikorwa  ku bw’igihombo yahawe akazi mu itsinda rya  Charly na Nina nabo baje kunanirana yerekeza muri The Mane  na bo bamaze gutandukana aha hose ibyo azira ntibizwi gusa bivugwa ko yaba ari ukutumvikana n’abo asanze .

Rwema

Rwema Denis yanakoranye na Urban Boys

Rwema Denis yamamaye mu myaka itambutse ubwo yafashaga itsinda rya Urban Boys rikibarizwa muri Super Level, nyuma baje gutandukana ndetse biba inkuru ndende mu itangazamakuru dore ko yashinjaga abagize iri tsinda ubwambuzi n’ubuhemu.

Rwema

Rwema yari yariyunze kuri Muyoboke Alex bakajya bafatanya gukorana n’itsinda rya Charly na Nina biza kurangira Muyoboke avuyemo Rwema asigara ariwe ufatanya n’iri tsinda, none nawe yamaze gutandukana naryo

Celebzmagazine.com twagerageje kuvugana n’impande zombie yaba Rwema na Bad Rama ntibyakunda kuko Rwema telephone ye itariho naho Bad Rama we ari muri Amerika. Inkuru dukesha igihe, Rwema yatangaje ko nta kintu yapfuye n’ubuyobozi bwa The Mane yavuga, ahamya ko gusa batandukanye.

Gusa andi makuru avuga ko uyu musore yatangiye gushyamirana na Bad Rama umuyobozi wa The Mane mbere gato ya tariki 30 Kanama 2019, cyane ko tariki 30-31 Kanama 2019 abahanzi bo muri The Mane bari bafite ibitaramo bibiri

Ubusanzwe afite undi mwuga wanamufashije kubaka izina. yabigize umwuga mu kuvanga imiziki ryanditse amateka akomeye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2015 binyuze kuri Televiziyo Mpuzamahanga ya MTV ishami rya Afurika avanga imiziki.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *