Nyuma yo gusezera muri Kiyovu Omborenga Fitina  yitezweho kotsa igitutu

Nyuma  yuko  Omborenga  Fitina  agaragaye  ku ntonde ebyiri  urwa  APR  FC  ndetse  n’urwa  Kiyovu sports  yari asanzwe afitiye umwaka w’amasezerano  aya makipe yabanje kunanirwa kumvikana bituma  uyu musore atagaragara  ku mikino itatu ibanza ya shampiyona.

Mu ntangiriro ziki cyumweru binyuze ku munyamabanga  wa Kiyovu sports  yemeje ko barangizanyije na APR FC kuri  omborenga  Fitina  ko ibyo basabaga babihawe  gusa hasigara hibazwa  niba uyu musore yaba yarabonye urupapuro  rumurekura  ruturutse muri  Topolcany  kugira ngo abashe kuba yakinira  ikipe ya APR FC.

Ku munsi wejo nyuma  y’imyitozo ubwo  uyu musore yasozaga imyitozo yaganiriye n’itangazamakuru atangaza ko ntakibazo na kimwe afite  ko yiteguye gukina umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona  bazahuriramo n’ikipe ya Kiyovu sports  yamureze  kuri uyu wa  gatanu.

Omborenga Fitina  n’umwe mu basore beza mu Rwanda  bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo  navuga ko igihe yaba abanje mu kibuga  ari numwe mu bitezwe kuri uyu mukino uzabahuza  na Kiyovu sports iherutse gutsindwa  imikino ibiri ikurikirana  haribazwa niba Kiyovu irakomeza guca bugufi imbere ya APR  Cyangwa niba ariwo mwanya wo kwerekana ko biyubatse.

Uyu numwe  mu mikino yahoze ikomeye ariko igenda icika intege  nubu haracyategerejwe igihe Kiyovu sports  izigaranzura  ikipe ya APR FC, ese uyu niwo munsi w’amateka ku bayovu benshi bifuza intsinzi ku munsi wejo cyangwa umukino wararangiye nkuko byitezwe ku bafana ba APR.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *