Nyuma yo gukurwamo impyiko Selena Gomez yahawe ikiraka gishyushye

Mu gihe gito arembejwe n’uburwayi bw’impyiko akayisimbuzwa,umuhanzikazi Selena Gomez yakirutse ahabwa imirimo yo kwamamaza ibicuruzwa by’ikigo cy’ubucuruzi Puma.

Selena Gomez ahuriye muri iki gikorwa cyo kwamamaza Puma  n’umukunzi we  The Weeknd basanzwe bakorana.

N’ubwo agikurikiranwa n’abaganga Selena Gomez yatunguwe n’ikizere yagiriwe ,ati”Kuba umwe mu bakozi ba Puma ni amahirwe akomeye,nishimiye gukorana n’iki kigo cy’ubucuruzi cyidasiba kugira uruhare mu iterambere n’imibereho y’abatuye isi.”

Uyu muhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi  mu batuye isi,ibikorwa bye bitangaza abenshi ku bw’imyaka ye 19 y’amavuko.

Uretse Selena Gomez n’umukunzi we The Weeknd ubusanzwe gisanzwe gikorana n’umuhanzikazi  Rihanna mu kwamamaza.

 

Abdou Bronze-Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *