Nyuma yo gufungurwa by’agateganyo Wema Sepetu ararembye

Wema Sepetu wamenyekanye muri Film muri Tanzania.,yatangaje ko yanduye indwara itazwi mu gihe yaramaze muri gereza.

Wema yamaze iminsi irindwi muri gereza nk’igihano cyo kwanga kwitaba urukiko inshuro ebyiri ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, maze aza kurekurwa ku itariki 24 Kanama 2019.

Wema yatangaje ko gereza atari nk’ijuru kandi ko ari ubwa mbere yabayeho mu buzima bugoye nk’ubwo yari arimo.Ati: “Mbere na mbere hari imibu myinshi yinjiraga aho twabaga, bansuzumye malariya, bankorera n’ibindi bizamini bitandukanye ariko indwara barayibura, gusa Dogiteri wanjye yangiriye inama y’uko hakenewe gukorwa ibindi bizamini birenzeho kugira ngo harebwe niba indwara yamenyekana.”

N’ubwo uyu mudogiteri ari kurwana no kumenya iyi ndwara, asanga mu gihe Wema yaba akomeje kumererwa nabi agomba gusuzumwa ingurumira cyangwa tifoyide kuko na yo ishobora guterwa no kurumwa n’umubu.

Ni nyuma yo gufungurwa by’agateganyo ariko akaba agomba kujya yitaba urukiko mu bihe bitandukanye aho ategerejwe gusubira imbere y’urukiko kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nyakanga 2019.

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *