Nyuma y’igihe kinini  Rwatubyaye  Abdoul ari mu mvune  yabazwe igihe cyo kugaruka mu kibuga ntikizwi

Nyuma y’amezi agera kuri 6 umukinnyi  Rwatubyaye  Abdoul avukiniye mu  mukino wa Shampiyona bahuriyemo  na Bugesera  i Nyamata,kuri uyu wa Kabiri  nibwo  yabazwe igihe azagarukira mu kibuga ntikiramenyekana.

Uyu musore  wasasiwe ibishura  ubwo  yagarukaga  muri Rayon sports  nyuma y’igihe kinini yaraburiwe  irengero, yishimiwe n’abafana  ku buryo bukomeye ariko  ntibabashije kumubona  mu kibuga  nkuko babyifuzaga  kuko yavunikiye ku mukino wa Shampiyona bahuriyemo  na Bugesera  i Nyamata  kuva ubwo kugeza n’ubu  uyu musore  yarataragaruka  mu kibuga.

Image result for Rwatubyaye  Abdoul

Mu minsi yashize nibwo Rwatubyaye  yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya Rayon sports  atangaza ko yumva  ntakibazo  afite  imvune ye yakize, ubwo iyi kipe yiteguraga  umukino wa Super Cup nibwo  yaje  gutoneka imvune  ye  ubwo  yagonganaga  na Diarra mu  myitozo.

Ku munsi w’ejo nibwo Rwatubyaye  Abdoul  yabazwe  nyuma y’igihe kinini  ari mu mvune gusa kugeza ubu ntiharamenyekana igihe azagarukira  mu kibuga.

Image result for Rwatubyaye  Abdoul

Rwatubyaye  numwe mu basore b’abahanga  hano  mu Rwanda bakina mu mutima w’abamyugariro  ariko wagiye utabura ibintu bimwe na bimwe bituma  adakina umupira we ariko abafana ba Rayon sports  nanubu  bahamya ko bagitegereje uyu musore  ko kandi igihe  azazira azabaha umusaruro  bamutegerejeho kuko ari umusore w’umuhanga.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *