Nyuma y’icyumweru asinye amasazerano y’imyaka itatu,yatandukanye n’ikipe

Musa Noah  Kamara  umunyasiera -leone yamaze gutandukana n’ikipe ya  Trelleborgs yo muri Suwede nyuma y’icyumweru kimwe ayisinyiye .

Image result for Musa Noah KamaraIkipe yatangaje ko contara y’imyaka itatu n’igice  yari yarahaye  Musa Noah  Kamara  w’imyaka 19 bayiseshe kubera impamvu  ze ku giti cye  ,Babinyujije ku rubuga rwabo ikipe ya M. Trelleborgs bavuze ko batandukanye ntamananiza n’umukinnyi bari bamaranye icyumweru kimwe

Ku ruhande rwe  Kamara yavuze ko yasezeye bitewe nuko adashobora kwihanganira ubukonje bwo muri suwede bityo akaba yahisemo gusubira mu ikipe ye yari yamugurishije ya  Freetown

Sierra Leone Premier League top striker signs for Sweden’s Trelleborgs

Musa Noah  Kamara  niwe wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiona ya  Sierra Leone yitwa  Sierra Leone Premier League 2019 aho yatsinze ibitego  15 byayifashije gutwara igikombe cya shampiona cya 2019.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *