Nyuma y’ibyaba aregwa byatumye Kanyankole wayoboye BRD asabirwa igifungo cy’imyaka 7 n’izahabu

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ahamwa n’ibyaha birimo ruswa n’itonesha rukamukatira igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 100 Frw.

Image result for Kanyankole alex

Kanyankole akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ku byaha birimo gusaba no kwakira indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko ndetse n’icyaha cyo gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha bivugwa ko yakoze ubwo yari Umuyobozi wa BRD hagati ya Nyakanga 2013 na Ukuboza 2017.

Ubugenzacyaha bwatangiye kumukoraho iperereza mu Ukuboza 2017, ndetse aza gutabwa muri yombi tariki 02 Ukwakira 2018, ari nabwo nyuma dosiye ye yaje gushyikirizwa urukiko atangira kuburanishwa.

Kuri uyu wa Gatanu, Kanyankole na Kalema Juvenal baregwa hamwe bitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo bakomeze kwiregura ku byaha bakurikiranyweho.

Nk’uko Igihe kibitangaza, Kanyankore yari kumwe n’abunganizi be batatu barimo Butare Godfrey, Umulisa Alice na Rukangira Emmanuel mu gihe Kalema yari yunganiwe na Gariyo Eric.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *