Nyuma ya Super Level kugenda idasezeye ni uwuhe musaruro Safi na Marina biteze kuri The Mane

Umuhanzi Safi Madiba wahoze aririmba mu itsinda rya Urban Boyz yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu na kompanyi ‘The Mane’ ije ari nk’umujyanama mushya mu bya muzika bazakorana ibikorwa byo guteza imbere muzika y’uyu muhanzi birimo no kumugeza ku rwego mpuzamahanga avuga ko ari zo nzozi yahoze arota kuva yakwinjira mu muziki.

The Mane ihagarariwe na Mupenda Ramadham uzwi ku izina rya Badrama ari kumwe na Safi na Marina

Iyi The Mane ihagarariwe na Mupenda Ramadham uzwi ku izina rya Badrama yari isanzwe ikoreramo umuhanzikazi Marina nawe utangiye kwigarurira imitima y’abafana batari bake akaba afitemo amasezerano y’imyaka 10 yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uyu muhanzikazi Marina avuga ko mu gihe gito amaze akorana n’iyi kompanyi ya The Mane hari ibikorwa byinshi amaze kugeraho atari kuba yarigejejeho ku giti cye ndetse avuga ko imyaka 10 yasinye azaba amaze kugera ku rwego rushimishije cyane ko kuri ubu hari indirimbo nyinshi amaze gushyira ahagaragara ziri mu buryo bw’amajwi n’amashusho harimo iyo yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzania izasohoka mu gihe cya vuba.

Badrama uyobora iyi kompanyi ya ‘The Mane’ yabwiye itangazamakuru ko amasezerano ye na Safi Madiba atazaba ayo gusinzirana ahubwo hari byinshi byitezwemo nko kugeza aba bahanzi bakorana ku rwego mpuzamahanga. Badrama kandi yavuze ko ibikorwa byatangiye ndetse ibindi byinshi biri imbere haba ku ruhande rwa Safi Madiba ndetse no kuruhande rwa Marina.

Kuri Safi Madiba winjiye muri iyi kompanyi nk’umuhanzi uherutse gutangira urugendo rwo gukora muzika ku giti cye nyuma yo kwitandukanya na bagenzi be bahoranye mu itsinda rya Urban Boyz yavuze ko agendeye ku bunararibonye afite muri muzika ndetse n’abajyanama benshi yakoranye nabo yizeye ko azagera ku rwego rushimishijwe abifashijwemo na The Mane.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017, Safi Madiba yasubije ibibazo byinshi byamuvugwagaho birimo uru rugendo yatangiye muri The Mane, Ibyo kuba ateganya kujya muri Canada agasangayo umugore we, ndetse n’ubwambuzi yigeze gushinjwa n’abagize itsinda rya Urban Boyz.

Agaruka ku itandukaniro yabonye kuri uyu mujyanama mushya agereranije n’abo yagiye akorana nabo akibarizwa muri Urban Boys, Safi Madiba yavuze ko itandukaniro yabonye kuri Ramadhan ari uko baganiriye akumva we ashobora ku mugeza ku rwego mpuzamahanga nk’uko yahoze abirota

Related image

Super Level yarisanzwe ifasha  Urban Boys yakinze imiryango

Yagize ati Ikindi nk’uko wabivuze ngewe nari nsanzwe nkora muzika ariko nahoze ndota kuzakora ibintu biri ku rwego mpuzamahanga rero nahuye n’abayobozi ba The Mane turaganira numva bafite uburyo n’ubushobozi bwo kungeza kuri urwo rwego rero nange nemera gukorana nabo”

Agaruka kubijyanye na bimwe mubyo Urban Boyz yavuze ko ishobora kuba ihuriyeho n’uyu muhanzi, Yagize ati “

Kugeza ubu ntabwo itangazamakuru ryahishuriwe ibikubiye mu masezerano y’imyaka itatu yahawe Safi ndetse n’aya Marina wasinye imyaka 10 ariko ubuyobozi bwa The Mane bwavuze ko igikubiyemo nyamukuru ni uko aba bahanzi bazajya bakorerwa ibihangano byabo ndetse bikanakorerwa imenyekanisha mu mu rwego rwo kubageza ku rwego mpuzamahanga.Ni kenshi hatangizwa ibigo byita kubahanzi bikarangira ntamusaruro bitanze ahubwo bashinjanya ubujura.Twafata urugero kuri Super Level yabarizwagamo Urban Boys yagiye bucece nyuma yo gushinjanya ubujura.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *