Nyuma ya “RUGORI RWERA”, Ras KIMEZA AKOMEJE GUTUNGANYA ALBUM YOSE

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye “ Rugori rwera”,Umuhanzi mu njyana ya Reggae Ras Kimeza akomeje gahunda yo kuzuza umuzingo w’ indirimbo ze uzaba ugizwe n’ indirimbo ziri hagati ya cumi n’ umunani.

Mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com, Ras Kimeza yatangaje ko “RUGORI RWERA” niyo ndirimbo ya mbere yakoze muri career solo ,nyuma ya “Dunia ina mambo” yakoze.

Agira ati” Iyi ndirimbo “ Dunia ina mambo” iri kuri Album Maguru y’ istinda Holy Jah Doves ariko indirimbo yanjye ya mbere nanditse yitwa “Umubyeyi” icyo gihe nari muri Orchestre Les Huit Anges ,iyo ndirimbo narayanditse ariko si njye wayiririmbye yaririmbwe na DJ Degaulle”.

Akomeza gushimangira ko Rugori rwera ni inkuru yabayeho (true story) ngo niyo mpamvu nyuma y’ ukwezi kumwe isohotse imaze kugira abasomyi bagera ku bihumbi 10.

Ras Kimeza ari kumwe n’ abacuranzi bagenzi be

Mu rwego rwo gutunganya album ye, kugeza magingo aya, Ras Kimeza ari gukorana na Mizirecords studio iri mu bu Suisse iyobowe na Ras Ngabo ndetse igakorana na Broodhood records ihagarariwe na Ras Amigo Gwaan yo ikaba ishinzwe guteza imbere no kugurisha ibihangano (promotion na distribution).

Mu gihe Uwiteka akomeje gutanga ishya n’ ihirwe ,Ras Kimeza yihaye gahunda ihamye yo kuzamurika indirimbo zigize album ye bitarenze Gicurasi 2022.

ku musozo w’ ikiganiro twagiranye na Ras Kimeza yatubwiye ko amaze imyaka isaga 30 akora muzika nk’ umwuga ariko ntakiruta gukorana n’ abandi bahanzi mu rwego rwo gusangira mpano bahawe na  Rurema hagamijwe guhindura Isi no kutazayisaga nk’ uko twayisanze ahubwo buri wese agaharanira amahoro no kubana neza na mugenzi we.

Gaston Rwaka/Celebzamagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *