Nyuma ya Bill Gates, Jeff Bezos basabye gatanya n’abagore babo, Menya abandi baherwe batahiriwe no kurambana n’abakunzi babo

Inkuru y’urukundo yamaze imyaka myinshi ku bantu bafite agatubutse hafi imyaka isatira mirongo itatu Bill Gates na Melinda ibyabo byarangiye mu itangazo ryatunguye imbuga nkoranyambaga ubwo uyu muherwe utunze agatubutse ku Isi yatangaje ko yasubiye kuba umuseribateri.

Ariko, m’ubyukuri ntabwo ariwe muherwe wa mbere washakanye urukundo rugakomera bikaza kurangira umwe atandukanye n’undi kandi birashoboka ko atazaba uwanyuma ndetse nkuko byagiye bigaragara ntagihombo byabateje mu gutandukana.

Urubuga CelebzMagazine tugiye kubagezaho abantu 5 babayeho batunze agatubutse ku Isi mu mateka baje gutungura batandukanye n’abakunzi babo.

1.Umuherwe Jeff Bezos ubu utunze miliyari 177 y’amadorali y’Amerika na Mackenzie Bezos

Nk’uko GQIndia ibitangaza, ubutane bwa Jeff Bezos na Mackenzie Bezos ku ya 5 Nyakanga 2019, ntabwo ari ubutane buhenze cyane mu bihe byose ahubwo ni ‘ukwirakwiza’ urutonde rw’abaherwe b’abagore uyu mugabo yagiye avugwaho.

Ni ukubera ko Mackenzie abaye umugore wa gatatu ukize kurusha abandi ku isi nyuma yo gutana kwatumye abona imigabane ya Amazone 4% idasanzwe ifite agaciro ka tiriyari 3.7.

2. Alec Wildenstein ubu ubarirwa muri miliyoni 10 y’Amadorali y’Amerika na Jocelyn Wildenstein

Alec Wildenstein na Jocelyn Wildenstein batandukanye mu mwaka 1999 bikaba byaratwaye akayabo ka mafranga menshi atabarika hafi ibihumbi 406 $. Aba bombi bari bamaze imyaka 21 barashakanye bari kuba aba mbere iyo bataba nka Bezos.

Jocelyn, mu rwego rwo gutura, yagombaga kubona nibura miliyoni 100 $ buri mwaka mugihe cy’imyaka 13 yiyongera miliyari 2.8 $ yahawe yo gutura icyarimwe.

3. Bill and Sue Gross

Urubuga Forbes ruvuga ko aba baherwe aribo bazwi cyane kubyerekeye ubutane bukabije mu mateka, gutandukana kwa Bill na Sue mu 2016 byagabanije umwe mu butunzi bizamura abandi.

Ibi ni nkaho Sue aho yari atuye harimo inzu yo ku mucanga i Laguna, yaguzwe hafi (miliyoni 36 $) ndetse na “Le Repos”, ishusho ya Picasso yo mu 1932, yagiye kugurisha ku giciro nk’icyo. Bikaba byarahise bimugira umuherwe.

Ku rundi ruhande, Bill ntabwo yabashije kugaruza amafaranga muri saga yo gutandukana kuko umutungo we waje kugabanuka.

4. Harold Hamm and Sue Ann Arnall

GQIndia yavuze ko Harold Hamm na Sue Ann Arnall bashoje urukundo rwabo nyuma y’imyaka 26 bashyingiranywe. Uku gutandukana kwabo, kwabayemo kugorana aho urubanza rwamaze imyaka itatu mu rukiko kuva (2012-2015).

Yemeye ubwumvikane nyuma aza gutanga ubujurire mu rwego rwo gushyira ibintu bye ku gice runaka cy’imigabane ya Harold yagurishijwe ku mugabane wa 75% ariko ntiyabigeraho.

5. Bill and Melinda Gates

Abashakanye, Bill na Melinda Gates, ni bo baheruka kuri uru rutonde nyuma y’amagambo baherutse gutangaza kuri Twitter ku wa mbere, 3 Gicurasi 2021.

Nubwo nta makuru arambuye yo gutandukana kwabo arashyirwa ahagaragara, byanze bikunze azaba umwe mubahenze urebye Bill Gates afite akayabo ka miliyari 124 $ kandi bakaba bari bafitanye umuryango bahuriyeho (Foundation)

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *