Nyirantarengwa Patient Bizimana yahawe ngo akore ubukwe isigaje amezi 7 gusa

Amezi 2 arihiritse umuramyi Bizimana Patient ahawe inka na se umubyara ndetse ahita amusaba gushinga urugo rwe bitarenze uyu mwaka wa 2018,hasigaye amezi 7 nawe abyiyemereye nubwo bitoroshye kumenya uko imyiteguro ihagaze .

Patient Bizimana ahabwa umukoro  na se wo gushaka umugore

Bizimana yatunguriwe n’umubyeyi we wamusabiye imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo cya Easter Celebration cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro, ku mugoroba wo ku wa 1 Mata 2018.

Iki gitaramo cyahuriyemo abahanzi benshi n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana barimo na Sinach uri mu bakomeye muri Afurika. Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo ‘‘Iyo neza’’, ‘‘Amagambo yanjye’’, ‘‘Menye neza’’ n’izindi yahawe ubu butumwa ubwo yashimiraga abitabiriye igitaramo cye n’abamufashije kugitegura. Iyi nkuru abenshi basamiye hejuru batangiye kumuhata ibibazo bamubaza igihe n’amazina y’umukunzi we,yemera ko yiteguye ariko ibijyanye n’umukunzi we araruca ararumira abigira ibanga. Hasigaye amezi 7 gusa ngo igihe ntarengwa yahawe yese imihigo,imyiteguro ihagaze ite?

Image result for Patient Bizimana

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Patient yavuze ko icyifuzo cy’ umubyeyi we yacyakiriye neza kandi ko agiye kubikora.Patient Bizimana ubusanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batatu mu bihe bitandukanye ,abo bakobwa barimo Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka wa 2015 ,umukobwa wa Apotre Yoshuwa Masasu witwa Deborah Masasu ndetse na Gaby Kamanzi gusa bose aheruka kubihakana.

Image result for Deborah Masasu

Deborah Masasu (Urunigi rw’umuhondo) Miss Doriane(hagati) Gaby Kamanzi (ufite mic)

Yagize ati “Nta mukobwa n’umwe twakundanye (Miss Doriane, Gaby Kamanzi na Deborah Masasu). Uwo tuzakundana muzamumenya kandi nzamubabwira, umukobwa wese tuzakundana nzamubabwira, nzamutangaza ntabwo ari ibanga kandi ubukwe buzaba abantu bose babireba.

Hasigaye amezi 7 gusa ngo igihe ntarengwa yahawe yese imihigo,imyiteguro ihagaze ite?Celebzmagazine.com twifashishije telephone ngendanwa twagerageje kuvugana na Patient ariko ntibyakunze kuko twamuhamagaye ntiyitaba gusa turakomeza kumuvugisha tubasangiza uko imyiteguro ihagaze ubutaha.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE.

 

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *